Amasomo ku wa Mbere XXXIII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya mbere cy’Abamakabe (1Mak 1, 10-15.41-43.54-57.62-64)

Mu rubyaro rw’abami bazunguye Alegisanderi mukuru, 10haza kwaduka uwabarushije ububi bose ari we Antiyokusi Epifani, umuhungu w’umwami Antiyokusi wari warabaye igihe mu bugwate i Roma, aza kuba umwami mu mwaka w’ijana na mirongo itatu n’irindwi w’ingoma y’Abagereki. 11Muri iyo minsi, muri Israheli haduka abantu b’ibyigomeke bashuka abantu benshi bababwira bati «Nimucyo tugirane amasezerano n’amahanga adukikije, kuko kuva aho twitandukanyirije na yo, ari bwo twatewe n’ibyago bitagira ingano. » 12Ayo magambo arabanyura. 13Ni bwo benshi muri rubanda bihutiye gusanga umwami, na we abaha uburenganzira bwo gukurikiza imigenzereze y’ abanyamahanga. 14Nuko barema itorero i Yeruzalemu bakurikije imigenzereze y’ibyo bihugu by’amahanga, 15ntibongera kugenya abahungu babo kandi bihakana Isezerano ritagatifu, kugira ngo basabane n’abanyamahanga. Bityo barigura ngo bakunde bakore ibidakwiye.

 

41 Bukeye, umwami ategeka ko abatuye igihugu cye cyose biremamo umuryango umwe rukumbi, 42buri wese akareka imigenzo ye; maze amahanga yose agakurikiza amabwiriza y’umwami. 43Abayisraheli benshi bakira neza iyobokamana rye, batura ibitambo ibigirwamana kandi bica isabato. 54Mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’itanu, ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa Kisilewu, umwami atereka ishyano riteye agahinda ku rutambiro rw’ibitambo bitwikwa, bubaka intambiro mu migi ya Yudeya yari hafi aho. 55Ku miryango y’amazu no ku bibuga bahatwikira ububani. 56Naho ibitabo by’amategeko babonaga bakabishwanyaguza babiroha mu muriro. 57Uwo bafatanye igitabo cy’Isezerano cyangwa se uwo babonaga akurikiza Amategeko, iteka ry’umwami rikamucira urwo gupfa.

 

62Nyamara abenshi mu BayisraheIi bakomeza kuba intwari, bagira imbaraga zituma babasha kutarya ibintu byahumanye. 63Bemera gupfa aho kurya ibiribwa byahumanye cyangwa kwica Isezerano ritagatifu; koko kandi barapfa. 64Nuko muri iyo minsi, Israheli irarakarirwa bikomeye.

 

ZABURI (Zab 119 (118),53.61,134.150,155.158)

 

Inyik/ Nyagasani, ungirire ubuntu mbeho,

           Maze nzakurikize Amategeko yawe.

 

Nshengurwa n’uburakari imbere y’abakwihakana,

Batandukiriye amategeko yawe.

Nkikijwe n’imitego y’abagiranabi,

ariko sinibagiwe amategeko yawe.

 

Unkize abantu banshikamiye,

kugira ngo nkurikize amabwiriza yawe.

Inkozi z’ibibi zintoteza ziransatiriye,  

Amategeko yawe ziyagendera kure!

 

Abagiranabi umukiro ubari kure,

Kuko batumvira ugushaka kwawe,

Nshenguka umutima iyo mbonye abahakanyi,

Kuko badakurikiza amasezerano yawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh8,12)


Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu Kristu, uri urumuri rw’isi,

ugukurikira azatunga urumuri rw’ubugingo.

 AlIeluya.

 

 IVANJILI

+ Luka (Lk 18,35-43)

35Icyo gihe Yezu yegereye i Yeriko, hakaba impumyi yicaye iruhande rw’inzira, isabiriza. 36Yumvise abantu benshi bahitaga,  abaza ibyo ari byo. 37Baramusubiza bati «Ni Yezu w’i Nazareti uhise.» 38Nuko atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!» 39Abari imbere baramucyaha ngo naceceke, ariko arushaho kurangurura ijwi ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira!» 40Yezu arahagarara, ategeka ko bamumuzanira. Amugeze iruhande aramubaza ati 41«Urashaka ko ngukorera iki?» Na we ati «Nyagasani, mpa kubona!» 42Yezu aramubwira ati«Ngaho bona; ukwemera kwawe kuragukijije!» 43 Ako kanya arabona maze aramukurikira, agenda asingiza Imana. Abantu bose na bo babibonye, basingiza Imana. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »