ven.

11

nov.

2011

Amasomo ku wa Kane XXXIII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya mbere cy’Abamakabe (1 Mak 2,15-29)

Muri iyo minsi, 15abatware b’ingabo z’umwami bari bashinzwe gutesha rubanda iyobokamana, baza i Modini bazanywe no gutura ibitambo. 16Abayisraheli benshi barahabasanga, ariko Matatiyasi n’abahungu be bajya ukwabo. 17Abatware b’ingabo z’umwami ni ko guterura, babwira Matatiyasi bati « Uri umutware w’ikirangirire muri uyu mugi, ushyigikiwe n’abahungu bawe n’abavandimwe. 18Ngaho rero ngwino abe ari wowe ubanziriza abandi kubahiriza itegeko ry’umwami, mbese nk’uko amahanga yose, abantu bo muri Yuda n’abasigaye i Yeruzalemu, babigize. Bityo wowe n’abahungu bawe muzabarirwe mu ncuti z’umwami, muzagororerwe feza na zahabu n’ibindi by’amoko menshi.» 19Matatiyasi asubiza mu ijwi riranguruye ati «Niba imiryango yose iri mu gihugu cy’umwami imwumvira, buri muryango ukirengagiza imigenzo y’abasekuruza bawo igakurikiza amategeko ye, 20jyewe, abahungu banjye n’abavandimwe banjye, tuzakurikiza Isezerano ry’abasekuruza bacu. 21Imana iraturinde kwihakana Amategeko n’ibikorwa tugomba gukurikiza. 22Nta bwo nzumvira amategeko y’umwami, atuma duteshuka ku migenzo yacu ku buryo twabogamira iburyo cyangwa ibumoso.»

 

23Ngo amare kuvuga ayo magambo, Umuyahudi aratambuka bose bamureba kuglra ngo ature igitambo ku rutambiro rw’I Modini, nk’uko iteka ry’umwami ryabitegekaga. 24Matatiyasi ngo abibone, ishyaka rimugurumanamo yumva agize akanyabugabo; uburakari buba bwose maze ariruka amusogotera ku rutambiro. 25Umuntu w’umwami wategekaga gutura ibitambo na we amutsinda aho, nuko urutambiro ararusenya, 26Yarwaniye Amategeko ishyaka nk’iryo Pinehasi yigeze kugira, igihe yishe Zimiri mwene Salu. 27Nuko Matatiyasi atera hejuru mu ijwi riranguruye, abwira umugi wose ati «Abantu bose biyumvamo ishyaka ry’Amategeko kandi bakaba bashyigikiye Isezerano, nibankurikire!» 28Matatiyasi ubwe n’abahungu be bahungira mu misozi, basiga mu mugi ibyo bari batunze byose. 29Nuko abantu benshi bifuzaga gukomeza ubutungane no gukurikiza Amategeko, baramanuka bajya kwiturira mu butayu.

 

ZABURI  (Zab 50 (49),1-2, 5.7ac, 14-15)


Inyik/ Ugendera mu butungane, Imana izamwereka umukiro wayo.

 

Imana nya mana ari yo Uhoraho,

Ivuze Ijambo rikoranya isi yose,

guhera mu burasirazuba kugeza mu burengero bwaryo.  

Imana irabagiraniye kuri Siyoni,

 yo bwiza buzira inenge.

 

Iti « Nimunkoranyirize abayoboke banjye,

ba bandi twagiranye igihango kigasozwa n’igitambo!

Tega amatwi muryango wanjye, ngiye kuvuga,

jyewe Imana nkaba n’Imana yawe!

 

« Ahubwo jya utura Imana igitambo cyo kuyishimira,  

Kandi wuzuze amasezerano wagiriye Umusumbabyose;

hanyuma uzabone ubunyiyambaza igihe cy’amagorwa,

ubwo rero nzagutabaza, maze nawe unsingize.»

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 95 (94), 8)

 

Alleluya Alleluya.

Uyu munsi ntitunangire umutima wacu,

ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka (Lk 19,41-44)

Muri icyo gihe Yezu ageze hafi ya Yeruzalemu, 41amaze kwegera umugi no kuwitegereza, arawuririra 42avuga ati «Ubonye uyu munsi iyo ugera waramenye icyaguhesha amahoro! Noneho rero byarakwihishe. 43N’iminsi iragusatiriye maze abanzi bawe bazakugote, bagutangatange, bakwagirize impande zose. 44Bazakurimburana n’abana bawe bazaba bakurimo, kandi ntibazagusigira n’ibuye rigeretse ku rindi, Kuko utamenye igihe Imana yakugendereyeho.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »