ven.

11

nov.

2011

Amasomo ku wa Gatatu XXXIII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe (2 Mak 7, 1.20-31)

Muri iyo minsi, 1baza gufata na none abavandimwe barindwi hamwe na nyina, umwami abakubitisha imikwege , n’imirya y’ibimasa, ashaka kubahatira kurya inyama z’ingurube zabuzwaga n’amategeko. 20Nyina ubabyara rero aba agatangaza rwose n’intibagirana, we wabonaga abahungu be barindwi bicirwa umunsi umwe, nyamara akiyumanganya gitwari kuko yari yiringiye Nyagasani. 21Yashishikazaga buri wese muri bo mu rurimi rw’abasekuruza be. Uko yakuzuye ibitekerezo bitunganye, akanayoborwa n’ubutwari bwa kigabo, uwo mugore yabwiraga abahungu be ati 22«Uko nabasamye sinkuzi; si jye wabagabiye umwuka n’ubugingo, si nanjye watunganyije ingingo za buri wese muri mwe. 23Ni cyo gituma Umuremyi w’isi, we wahanze muntu akaba n’inkomoko y’ibintu byose, azabagirira impuhwe akabasubiza umwuka n’ubugingo, ubwo mwiyanze ubwanyu kubera urukundo mufitiye Amategeko ye.»


24 Antiyokusi abyumvise yibwira ko bamusuzuguye, ndetse akeka ko bamututse. Ni ko guhendahenda umuhererezi wari ukiri muzima, ndetse anamusezenya mu ndahiro ko azamukungahaza, akadamarara, akazamugira incuti kandi akamushinga imirimo ikomeye naramuka aretse imigenzo y’abasekuruza be. 25 Ariko wa musore ntiyabyitaho; umwami ni ko guhamagaza nyina umubyara, amusaba kumugira inama ngo akunde akize ubuzima bwe. 26Amaze kumwinginga igihe kirekire, yemera kugira umuhungu we inama

27Nuko nyina aramwiyegereza ari na ko ahema wa mugome, amubwira mu rurimi rw’abasekuruza be ati «Mwana wanjye, mbabarira jye wagutwaye mu nda amezi cyenda yose, nkakonsa imyaka itatu, nkakugaburira kandi nkakurera kugeza uko ungana uku, ari jye ukwitaho. 28Ndakwinginze mwana wanjye, ubura amaso witegereze ijuru n’isi, urebe ibihari byose kandi wibuke ko Imana yabikuye mu busa, ndetse n’abantu akaba ari ko baremwe. 29Witinya uyu mwicanyi, ahubwo emera upfane ubutwari nk’abavandimwe bawe, kugira ngo igihe cy’imbabazi z’Imana nikigera nzongere kukubona hamwe nabo.»


30Nyina yabaye akirangiza kuvuga, uwo musore atera hejuru ati «Mbese rnutegereje iki? Sinteze kumvira amabwiriza y’umwami, ahubwo numvira Amategeko abasekuruza bacu  bahawe na Musa. 31Naho wowe wahimbye uburyo bwinshi bwo  kwicisha urubozo Abahebureyi, ntuzarokoka ibiganza by’Imana.»


ZABURI (Zab 17 (16), 1.2b, 5-6, 8.15 )


Inyik/ Nyagasani, igihe kizaza maze tubone ikuzo ryawe.

 

Uhoraho, ndenganura!

Nyumva wite ku maganya yanjye;  

tega amatwi isengesho ryanjye,

Ridaturutse mu munwa ubeshya.

Ijisho ryawe nirirebe aho ukuri guherereye!

 

Nahamije intambwe mu mayira yawe,

ibirenge byanjye ntibyadandabirana.

Mana yanjye, ndakwiyambaza kuko unyumva;

ntega amatwi wumve ibyo nkubwira!

 

Urandinde nk’imboni y’ijisho ryawe,

Umpishe mu gicucu cy’amababa yawe.

Naho jyewe birakwiye ko nzareba uruhanga rwawe;

ninkanguka, nzanyurwa n’uburanga bwawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 22, 12)

 

Alleluya Alleluya.

Dore Nyagasani agiye kuza bidatinze, aje afite ibihembo yateganyije,

kugira ngo agororere buri muntu akurikije ibikorwa bye.

Alleluya.

 

IVANJILI


+Luka (Lk 19, 11-28)

11Mu gihe abantu bari bamuteze amatwi, Yezu yongera kubacira umugani kuko yari ageze hafi ya Yeruzalemu, kandi hakaba hari abibwiraga ko Ingoma y’Imana igiye kwigaragaza ako kanya. 12Nuko aravuga ati «Umuntu w’igikomangoma yagiye mu gihugu cya kure ajyanywe no kwimikwa, byarangira akagaruka. 13Nuko ahamagara icumi mu bagaragu be, abaha ibiceri cumi bya feza, arababwira ati “Muzabikoreshe neza bizunguke kugeza igihe nzagarukira.” 14Ariko abaturage be baramwangaga, maze bamukurikiza intumwa zo kuvuga ngo “Ntidushaka ko uriya atubera umwami!“ 15Amaze rero kwimikwa aragaruka, ahamagaza abagaragu yari yarahaye feza ze, kugira ngo amenye icyo buri muntu yungutse. 16Uwa mbere araza aravuga ati . “Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi cumi.” 17Umwami aramubwira ati “Ni uko, ni uko, mugaragu mwiza! Kubera ko wabaye inyangamugayo mu bintu bike, uzatwara imigi cumi.” 18N’uwa kabiri araza ati “Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi eshanu” 19N’uwo nguwo umwami aramubwira ati “Nawe uzatwara imigi itanu.“

20«Undi na we araza ati “Nyagasani, dore ifeza yawe, nayibitse neza mu gitambaro. 21Koko naragutinye kuko uri umunyamwaga: utwara ibyo utabitse, ugasarura aho utabibye.” 22Umwami aramusubiza ati “Amagambo yawe umaze kwivugira ni yo ngiye kukuziza, wa mugaragu mubi we! Wari uzi ko ndi umunyamwaga, ntwara ibyo ntabitse, ngasarura ibyo ntabibye. 23Wabujijwe n’iki gushyira feza yanjye mu isanduku y’ububiko, ngo ningaruka uyimpane n’inyungu yayo?” 24Nuko abwira abari aho ati “Nimumwake ifeza ye, maze muyihe uzifite ari icumi”. 25Baramubwira bati “Nyagasani, ko afite se nyine icumi !” 26Umwami arabasubiza ati “Ndabibabwiye: ufite wese bazamwongerera, naho ufite ubusa bazamwambura n’utwo yari atunze. 27Naho abanzi banjye banze ko mbabera umwami, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.”» 28Yezu amaze kuvuga ibyo abarangaza imbere, azamuka agana i Yeruzalemu. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »