Amasomo ku wa Gatanu XXXIII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya mbere cy’Abamakabe (1 Mak 4,36-37.52-59)

Bamaze gutsinda, 36Yuda n’abavandimwe be baravuga bati «Dore abanzi bacu bamaze gutsindwa, nimucyo tujye guhumanura Ingoro no kuyegurira Imana.» 37Ingabo zose zirakorana, barazamuka bajya ku musozi wa Siyoni. 52Mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’icyenda, ku wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa cyenda – ari ko Kisilewu – babyuka mu museso 53maze batura igitambo gitegetswe ku rutambiro rushya rw’ibitambo bitwikwa bari bubatse. 54Urutambiro barutaha mu majwi y’indirimbo, y’inanga z’amoko yose n’ay’ibyuma birangira, ibyo bibera igihe kimwe no ku munsi umwe n’uwo abanyamahanga bandavujeho urutambiro rwa mbere.

 

55Rubanda rwose rurapfukama rurasenga, berekeza ibisingizo byabo kuri Nyir’ijuru wabahaye gutsinda. 56Mu minsi umunani yose begurira Imana urutambiro, baturana umunezero ibitambo bitwikwa, ibitambo by’ubumwe n’ibyo gushimira. 57Urukuta rw’imbere rw’Ingoro barutakisha amakamba ya zahabu n’indi mitako, bongera gusana imiryango, n’ibyumba babishyiraho inzugi. 58Rubanda rwose rusabwa n’ibyishirno, isoni bari baratewe n’abanyamahanga zirasibangana. 59Nuko Yuda hamwe n’abavandimwe be, n’ikoraniro ryose rya Israheli, bemeza ko iminsi yo kwegurira Imana urutambiro izajya ihimbazwa mu gihe cyayo buri mwaka, ibirori bikamara iminsi munani mu byishimo no mu munezero, kuva ku wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa Kisilewu.

 

INDIRIMBO (1 Amateka 29, 10, 11abc, 11d-12a, 12bcd)

 

Inyik/ Uragasingizwa Nyagasani ; nihasingizwe izina ryawe rihebuje.

 

Uragahora usingizwa, Uhoraho,

Mana ya Israheli, umubyeyi wacu,

Ubu n’iteka ryose !

 

Ubuhangare, ububasha, igitinyiro,

Icyubahiro n’ikuzo ni ibyawe Nyagasani:

ibiri mu ijuru no ku isi byose ni wowe bikesha kubaho!

 

Uhoraho, ni wowe Mwami usumba byose!

Icyitwa ubukungu n’ikuzo cyose ni wowe biturukaho.

 

Ni wowe ugenga byose:  

mu kiganza cyawe harimo ububasha n’imbaraga,

Ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo gukomeza

no gucogoza byose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 10,27)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, uri Umushumba mwiza:

twumva ijwi ryawe maze tukagukurikira.

Alleluya.

 

IVANJILI


+Luka (Lk19,45-48)

Muri icyo gihe, 45Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana atangira kuyirukanamo abacuruzi. 46Arababwira ati «Haranditswe ngo “Inzu yanjye izaba inzu yo gusengeramo; naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi.”»47Buri munsi yigishirizaga mu Ngoro. Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, kimwe  n’abakuru b’umuryango, bashaka ukuntu bamwicisha. 48Nyamara ntibabona aho bamuturuka, kuko rubanda rwose bari bamuteze amatwi, bitaye cyane ku byo yavugaga. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »