Amasomo ku wa Gatandatu XXXIII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya mbere cy’Abamakabe (1 Mak 6, 1-13)

Muri iyo minsi, 1umwami Antiyokusi yazengurukaga intara zo mu majyaruguru. Aza kumenya ko mu Buperisi hari umugi witwa Elimayi wabaye icyamamare kubera ubukire bwawo, feza yawo na zahabu yawo, 2ukagira n’ingoro ikize cyane, irimo ibikoresho by’intambara bicuze muri zahabu, imyambaro y’ibyuma n’intwaro byahasizwe na Alegisanderi mwene Filipo, umwami wa Masedoniya, wabaye umwami wa mbere W’Abagereki. 3Aza rero kugerageza gufata uwo mugi kugira ngo awusahure, ariko ntibyashoboka kuko abaturage bawo bari babimenye. 4Bafata intwaro baramurwanya, atsinzwe arahunga, arahava asubira i Babiloni n’ikimwaro cyinshi. 5 Akiri mu Buperisi baza kumumenyesha ko ingabo zari zateye muri Yudeya zatsinzwe, 6kandi ko na Liziya ubwe, n’ubwo yari yajyanye n’igitero gikomeye yatsinzwe, akaba yarahunze Abayahudi bari indatsimburwa kubera intwaro zabo, ubwinshi bw’ibyo bitwaje n’ibyo banyaze amahanga batsinze. 7Anamenya ko batembagaje rya shyano ry’ikigirwamana yari yarubatse ku rutambiro i Yeruzalemu, ahantu habo hatagatifu bahakikiza inkike nka mbere, kimwe na Betishuri, umwe mu migi yabo.


8Umwami ngo yumve iyo nkuru akubitwa n’inkuba, arasuhererwa bikomeye maze yiroha ku buriri bwe, arembeshwa n’agahinda kuko ibyabaye byose bitagenze uko yabyifuzaga. 9Aho ahamara iminsi myinshi kuko buri kanya yabaga yazikamye. Abonye ko agiye gupfa, 10atumiza incuti ze zose maze arazibwira ati « Amaso yanjye ntagitora agatotsi, n’umutima wanjye washenguwe n’ishavu.

11Ubwanjye naribwiye nti “Nk’uyu mubabaro wose mfite n’aka gahinda nazikamyemo, bituruka ku ki? Ukuntu nagwaga neza kandi ngakundwa, igihe nari ngifite amaboko!” 12Ariko ubu ngubu ni bwo nibutse ibibi byose nakoreye i Yeruzalemu, igihe nsahuye ibikoresho byose bya feza; n’ibya zahabu byari bihari, nkohereza abajya gutsemba nta mpamvu abaturage bo muri Yudeya. 13Ndahamya rero ko ibyo bibi nakoze ari byo binteje ibi byago, nkaba ndinze gupfana agahinda mu gihugu cy’amahanga!»


ZABURI (Zab 9, 2-3,4.6, 16.19)


Inyik/ Uhoraho, ndasabagizwa n’ibyishimo,  

           nishimira umutsindo uguturutseho.

 

Uhoraho, ndagushimira n’umutima wanjye wose,

Ndamamaza ibigwi byawe byose.

Umpaye kubyina kubera ibyishimo,

ndaririmba izina ryawe wowe Musumbabyose.

 

Ndabona abanzi banjye bihinda bahunga, 

bakadandabirana, bakarimbukira imbere yawe.

Wakangaye amahanga, urimbura abatakuyoboka,

Usibanganya amazina yabo ubudasubirwaho.

 

Amahanga yaguye mu rwobo yari yacukuye,

Amaguru yabo afatirwa mu mutego bari bateze.

Ariko umukene we ntazibagirana burundu,

cyangwa ngo amizero y’umunyabyago ayoyoke.

 

IBAGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2Tim 1, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu, Umukiza wacu, yatsinze urupfu,

Maze atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza.

Alleluya.

 

IVANJILI


+Luka (Lk 20, 27-40)

Muri icyo gihe,27Abasaduseyi bamwe begera Yezu, ba bandi bavuga ko kuzuka bitabaho. 28Baramubaza bati «Mwigisha, dore Musa yatwandikiye iri tegeko ngo «Umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umuvandimwe we agomba gucyura uwo mugore, kugira ngo acikure nyakwigendera. 29Habayeho rero abavandimwe barindwi; uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye. 30Uwa kabiri aramucyura, 31n’uwa gatatu aramucyura kimwe n’abandi. Bose uko ari barindwi bapfa badasize abana. 32Hanyuma wa mugore na we arapfa. 33Ubwo se igihe cy’izuka uwo mugore azaba uwa nde muri abo, ko bose bamutunze uko ari barindwi ?» 34Yezu arabasubiza ati «Ab’iyi ngoma ni bo bagira abagore cyangwa abagabo. 35Naho abo Imana izasanga bakwiye kugira uruhare ku bugingo buzaza no kuzuka mu bapfuye, bo ntibazagira abagore cyangwa abagabo. 36Ntibazaba bagipfuye ukundi, kuko bazaba bameze nk’abamalayika; babaye abana b’Imana koko babikesha ukuzuka. 37Naho iby’izuka ry’abapfuye, Musa na we yabitwumvishije igihe yari yibereye imbere y’igihuru kigurumana, akita Nyagasani ngo «Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo.» 38Nta bwo rero ari Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Koko bose ni Yo babereyeho.» 39Abigishamategeko bamwe baramubwira bati «Mwigisha, uvuze neza.» 40Nuko baherukira aho ntibatinyuka kugira ikindi bamubaza.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »