mar.

08

nov.

2011

IBARUWA Y’ABEPISKOPI BANDINKIYE ABAKRISTU KURI YUBILE Y’IMYAKA 75 YA SEMINARI NKURU YA NYAKIBANDA

DUSABE NYIRIMYAKA YOHEREZE ABASARUZI MU MURIMA WE (Mt 9, 38)

 

INTANGIRIRO

Basaserdoti, bihayimana, bakristu, bavandimwe,

1. Turabaramutsa tubifuriza amahoro ya Kristu. Ikiduteye kubandikira iy’ibaruwa ni ukugirango tubasangize ibyishimo dufite, tubitewe na Yubile ya Seminari Nkuru ya Nyakibanda tuzahimbaza ku itariki ya 3/12/2011. Muzi ko Seminari Nkuru yageze mu Nyakibanda mu mwaka w’i 1936. Imyaka rero ibaye 75 iyo Seminari ishinzwe mu Nyakiabanda. Akaba ariyo mpamvu y’ibyo byishimo bya Kiliziya yacu, ndetse no ku gihugu cy’u Rwanda muri rusange.

 

Umwanya wa Seminari mu butumwa bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda

2. Muzi ko Kiliziya idashobora kubaho nta Basaserdoti ifite. Yezu Kristu wayishinze niwe wifuje kohereza intumwa ze kugirango zimumenyekanishe ku isi yose igihe agize ati: “Nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu”. (Mt 28, 19). Abepisikopi bafashijwe  n’Abasaserdoti nibo bakomeza ubwo butumwa ku isi yose. Yezu Kristu ajya gutora Intumwa ze yabanje kuziyegereza, azitoza inzira y’Ingoma y’Imana, hanyuma aziha ubutumwa bwihariye bwo kumubera Abahamya. 


3. Abepisikopi bakurikije urugero rwa Yezu Kristu bafite inshingano zo gukomeza gutegura Abasaserdoti. By’umwihariko, ubwo butumwa bwo gutegura Abasaserdoti burangirizwa mu ma Seminari. Seminari Nkuru ya Nyakibanda niyo isoza  uwo mwiteguro ku buryo bunononsora, bukanogereza mu Rwanda.

 

Murumva rero ko Seminari Nkuru ya Nyakibanda ari Mugongo mugari uhekeye Kiliziya n’u Rwanda Abasaserdoti. Twashatse kubasangiza ibyo byishimo bya Yubile ya Nyakibanda kubera ko namwe mufite uruhare rukomeye mu gutegura abazaba Abasaserdoti.

 

Umwanya w’ Umuryango w’Abakirisitu mu kurera Abasaserdoti

4. Koko rero Abakirisitu bafite umwanya ndasimburwa mu kurera  abazaba Abasaserdoti. Abasaserdoti bavuka mu Bakirisitu, bakarerwa n’Abakirisitu, bagatorwa mu Bakirisitu, bagatumwa mu Bakirisitu. Iyo nshingano yo gutegura Abasaserdoti Abepisikopi bayisangiye namwe bakristu mwese. Niyo mpamvu duhora tubashishikariza gufatanya natwe mu nzego zishinzwe itorwa n’itegura ry’Abasaserdoti. Urwego rwa mbere ni urugo rw’Abakirisitu ari nayo Kiliziya y’ibanze. Mu rugo rw’Abakirisitu niho umwana amenyera gukunda Imana, niho abana benshi bumvira umuhamagaro w’Imana. Ni naho ababyeyi bakunda Imana baragiza kandi bakegurira Nyagasani abana babo, ngo bayiture kuko yabahaye urubyaro, nk’uko umubyeyi Ana yeguriye Uhoraho umwana we Samweli (1S 1, 28).


5. Ubusanzwe iyo umwana yiyumvisemo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, agisha inama ababyeyi nabo bamara kubiganiraho bagashyikiriza Paruwasi ikifuzo cy’umwana wabo. Nk’uko muri Bibiliya Umukambwe Heli yafashije umwana Samweli kumenya umuhamagaro we (1 Sam 3, 9) ni nako Kiliziya, muri iki gihe turimo, ikomeza uwo murimo wo gufasha uwahamagawe gushishoza no kumenya ubutumwa Imana imuhamagarira. Hano mu Rwanda, uwo murimo Kiliziya iwurangiza ibinyujije mu ma Seminari mato n’Amakuru, iy’i Rutongo n’iy’i Kabgayi, ikawusozereza mu Nyakibanda.

 

Incamake y’Amateka ya Seminari Nkuru ya Nyakibanda

6. Amateka ya Seminari Nkuru ya Nyakibanda atangirana n’iyogezabutumwa mu Rwanda igihe Abapadiri Bera bageraga mu Rwanda bazanye Ivanjili ya Yezu Kristu. Twibuke ko binjiye mu Rwanda  ku itariki ya 2 Gashyantare 1900. Guhera mu 1904, Musenyeri Yohani Yozefu Hirth, uzwiho kuba yarabaye umuyoboro mwiza w’ingabire y’Ubusaserdoti mu Rwanda ndetse no muri aka karere ka Afurika yo hagati, yahisemo abasore 15 mu bari bamaze kubatizwa maze abohereza muri Tanzaniya mw’i seminari yari amaze gushinga kugira ngo bategurirwe kuzavamo abapadiri ba mbere b’abanyarwanda.

 

Tariki 10 Ugushyingo 1913, Musenyeri Hirth, muri icyo gihe wari ushinzwe Vikariyati ya Kivu yari igizwe n’u Rwanda, u Burundi n’u Buha, nibwo  yatangije seminari nkuru n’into i Kabgayi mu Rwanda nyuma yuko yari imaze amezi hafi icyenda icumbitse muri misiyoni ya Kansi mu karere ka Gisagara, ubwo bari baje bavuye i Hangiro muri Tanzania.

 

Ubwo Seminari nkuru yayiragije Mutagatifu Karoli Boromewo naho intoya ayiragiza Mutagatifu Lewo Mukuru. Bose hamwe bageraga kuri 25 harimo 21 bigaga mwi seminari nto, na 4 bigaga mu nkuru. Imbuto z’icyo gikorwa ntizatinze kwigaragaza, kuko ku itariki ya 7 Ukwakira 1917 nibwo abaseminari babiri ba mbere b’abanyarwanda, Balitazari Gafuku na Donati Reberaho, bahawe ubupadiri.

 

Mu 1931, Seminari yashyizwe mu rwego rw’akarere ( Séminaire Régional) kari kagizwe  n’u Rwanda, u Burundi, Kivu, Lake Albert na Beni muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo. Ku itariki ya 22 Ukwakira 1936 nibwo Seminari yimuriwe i Nyakibanda aho bari bamaze kubona ahantu hagari habereye irerero kandi hakwakira abavaga muri z’iriya Vikariyati zo mu karere. 

 

7. Kugeza ubu turashimira Imana kubera ukuntu Abamisiyonari bizeye Abanyarwanda ko bashobora kwiyegurira Imana, batangira kubibategurira Kiliziya igishingwa. Abanyarwanda nabo ntibatengushye uko kwizerwa. Hari benshi bakomeje kwitabira uwo muhamagaro wo kwiyegurira Imana batiganda.

Turongera gushimira Imana ko muri iy’imyaka 75 Seminari Nkuru ya Nyakibanda yanyuze mu bihe byinshi bikomeye ariko Imana ikinga ukuboko kugeza ubu ikaba igisohoza ubutumwa bwayo bwo kurerera Kiliziya n’u Rwanda.

 

8. Yubile y’imyaka 75 ya Seminari Nkuru ya Nyakibanda ibaye mu bihe Kiliziya ishishikariza Abakirisitu kumva ko Kiliziya ari iyabo kandi ko bahamagariwe kuyifasha gusoza ubutumwa bwayo.

 

Uruhare w’Abakirisitu mu gutunga Abaseminari

9. Nk’Abepisikopi banyu turabashimira ukuntu mugenda murushaho kumva uruhare rwanyu mu kubaka Kiliziya. Ibyo tubibonera mu bikorwa byinshi binyuranye bya gitumwa. Aha twavuga nko kwiyubakira za Kiliziya, kwitegurira ibitaramo by’amasengesho na za gahunda zo kwihugura mu bukristu. Nyamara muzi neza uruhare Abapadiri babigira mo.

 

10. Ku byerekeye gutunga Abaseminari kugeza ubu twabifashwagamo cyane na za Kiliziya zo hanze. None ubu ziragenda ziducutsa, cyane cyane ko nazo imbaraga zazo zimaze kugabanuka. Muri uku kwizihiza Yubile ya Seminari Nkuru ya Nyakibanda, dukwiye gusubiza amaso inyuma tugateganya n’ejo hazaza. Niyo mpamvu tubashishikariza kuzajya murushaho kwitabira gutera inkunga ibikorwa bijyanye n’uburere bw’Abaseminari; mubasabira kandi munadufasha kurangiza inshingano dufite zo kubatunga no kubategura neza.

 

11. Uko kwumva ko ibikorwa bya Kiliziya ari twe bireba mbere na mbere, ntawundi tubisiganira, n’uwadufasha yaza yunganira icyo twashoboye kwikorera, ni intabwe ikomeye mu gukura kwa Kiliziya no gushinga imizi kwayo. Kwibyarira Abapadiri, kubirerera ndetse hakavamo n’abajyana ubutumwa ahandi bukenewe, ba misiyoneri bacu, ni ingabire ikomeye tugomba guhora dushimira Imana. Tubaye tubashimiye uwo mutima wo kwitanga mu gutera inkunga ibikorwa bya Kiliziya yanyu nk’abakristu, kandi tubashishikariza kuwukomeza, cyane cyane musabira Nyakibanda ngo ihe kiliziya n’u Rwanda Abasaserdoti benshi kandi beza.

 

UMWANZURO

 

Bavandimwe muri Kristu,

 

12. Twongeye kubararika ngo twifatanye kwizihiza isabukuru y’iyi Yubile ya Nyakibanda.Tubashimiye inkunga yanyu : isengesho n’andi maturo dukeneye ngo twuzuze inshingano za Nyakibanda. Kandi tubashimiye kuzadufasha kwakira ingabire y’ukwivugurura Imana izaduha mu kurushaho kwumva neza umwanya Seminari ifite mu butumwa bwa Kiliziya n’uruhare Abakirisitu bafite mu kurera Abaseminari bazavamo Abasaserdoti.

 

Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, akaba n’Umubyeyi w’ihariye w’Abasaserdoti, adufashe twese, adusabire umugisha mu milimo dushinzwe, kandi atube hafi mu guhimbaza isabukuru y’urugo rurerera Imana n’Igihugu Intumwa z’Umwami wacu Yezu Kristu.

 

Bikorewe i Kigali, kuri 28 Ukwakira 2011

ku munsi mukuru w’Intumwa Tadeyo na Simoni.

 

Mu izina ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda

 

+ Smaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Kabgayi

n’Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »