sam.

05

nov.

2011

Inyigisho Icyumweru cya XXXII, A

1. Ivanjili yo kuri iki Cyumweru ifite insanganyamatsiko y’ubukwe, ubu buranga urukundo rukomeye ruhuza umusore n’umukobwa, ubu bumwe n’uru rukundo bikaba ari ishusho y’urukundo ruri hagati y’Imana na muntu.

Umuco wo muri palestina y’icyo gihe wari uteye kuburyo nimugoroba w’umunsi wa nyuma ubanziriza uw’ibirori by’ubukwe, umukwe n’inshuti ze bajyaga gutaramira mu rugo w’umukobwa, wategerezaga umusore we ari kumwe n’abakobwa bo murungano rwe. Iyo bumvaga ko umukwe ari hafi, barabadukaga bakajya kumusanganira bagira ngo banamwakirire mu nzu yateguriwe ibirori by’abageni. Ni muri urwe rwego Yezu atubwira ko “ingoma y’ijuru izagereranywa n’abakobwa cumi bafashe amatara yabo, bajya gusanganira umukwe”. Abo bana b’abakobwa babaga bategereje, bacanye amatara ariko nanone uko ijoro rijigija, akaba ari nako ibitotsi bibiba.

 

2. Yezu mukuducira uyu mugani, arifuza kutwereka uburyo ubukristu ari urugendo rutoroshye, urugendo rudusaba rimwe na rimwe kumenya gutegereza, tukazirikana ku byo tubona, tukamenya ko ubuzima ari ukureba imbere. Uku gutereza kukaba kudusaba kwitonda no kuba abakobwa b’umutima. Kumenya icyo tugomba kuba dufite muri uko gutegereza, kumenya ko amatara y’ukwemera akenera amavuta ya buri kanya kugira ngo atazagera ubwo atuzimana, ni ukumenya guhumuka. Ayo mavuta dushyira mu matara y’ukwemera kwacu ni ibikorwa byiza dukora, ni ubugiraneza tugaragariza abavandimwe tubana n’abo dukorana, ni ukuzirikana ko icyo nkora ubu gishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi kubo tubana n’abazadukomokaho. Yezu ati: Batanu muri bo bari abapfayongo, abandi batanu ari abanyamutima. Abakobwa b’abapfayongo bafata amatara yabo, ariko ntibajyana amavuta yo kongeramo; naho abanyamutima bafata amatara hamwe n’amavuta mu tweso. Nuko rero umukwe atinze barahunyiza, bose barasinzira.

 

3. Natwe mu buzima bwacu bwa gikristu, mu buzima bwacu bwo gutwaza tugira ngo twige Yezu ingiro n’ingendo, hari igihe duhura n’umunaniro w’ukwemera na roho, maze tugatangira guhunyiza no kurangara. Ibibazo by’ubuzima duhura nabyo bishobora gutuma muri twe dusinziriza urukundo Imana yateye mu mitima yacu maze aho kubera abandi urumuri, amatara yacu agashiramo amavuta kubera uburangare no kutamenya guteganyiriza ejo hazaza. Yezu arifuza ko tutaba nk’aba bakobwa cumi biberaho gutyo gusa, nta kuzirikana ejo n’ejobundi, nta kumenya ko uko mbayeho ubu binkingurira uko nzabaho ejo haba mu bya roho no muby’umubiri. Yezu arifuza ko twaba maso nk’abakobwa b’abanyamutima kuko kuba maso bishushanya ukwitanga, urukundo, ubushishozi ndetse n’ubuzima. Yezu arifuza ko twamenya ubwenge bw’ubuzima, tukamenya kwicara tukazirikana kugikwiye tugomba gukora mbese mu buzima tukabubamo abahanga. Nibyo isomo rya mbere ritwibutsa aho bagira bati: “Kuzirikana k’ubuhanga byungura ubushishozi, n’uraye ijoro abushaka ntaba acyongeye guhagarika umutima”. Kuba abahanga mu bizima ni ukumenya kubana neza, ni ukumenya ko ubamba isi adakurura, ni ukumenya ko turi ku isi turi abagenzi ariko nanone tukamenya ko abantu ari magirirane. Icyiza dukora kigirira bose akamaro kandi kidutanga imbere.

 

4. Yezu ati “mube maso”. Ni ukugira ngo aturinde gutungurwa, ni ukugira ngo tujye duhorana amavuta yo kimenyetso cyo kugira urugwiro n’ukwizera akaba n’ikimenyetso cy’ubunyangamugayo n’ibikorwa byiza. Aratwibutsa ko bidahagije gutumirwa mu bukwe, mu buzima Imana iduha, ahubwo ko igikwiye kwitonderwa ari uburyo igisubizo cyacu kuri iyo invitation kigomba gutangwa. Tujye tugerageza kugitangana ubwitonzi n’ubushishozi. Yezu yadutumiye aduha ubuzima, ntituzagere ubwo akinga urugi tutaragera iwe kandi tuzirinde ko atubwira ko ntaho atuzi. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »