Amasomo ku wa Mbere XXXII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ubuhanga (Buh 1, 1-7)

1Nimukunde ubutabera, mwebwe bategetsi b’isi, muzirikane Nyagasani mu buryo buboneye, mumushakashake n’umutima utaryarya, 2kuko yiyereka abantu batamwinja, akigaragariza abatamwima ukwemera kwabo. 3Koko ibitekerezo bitaboneye bicisha ukubiri n’Imana, maze Nyir’ububasha akamwaza ibipfamutima bimwiyenzaho. 4Ubuhanga ntibwinjira mu mutima ugira nabi, ntibutura mu mubiri ushikamiwe n’icyaha, 5kuko Umwuka mutagatifu wo ujijura, uhunga uburiganya, ukagendera kure ibitekerezo bihubutse, akarengane kaba gahingutse ugapfukiranwa. 6Ubuhanga ni umwuka ugwira abantu neza, ariko ntibiwubuza guhanira umuntu amagambo ye atuka Imana, kuko Imana ari yo imuzi wese uko yakabaye, igacengera umutima we ikurikije ukuri, kandi igatega amatwi amagambo amuva mu kanwa. 7Ni koko, umwuka wa Nyagasani usendereye isi, maze wo ubumbatiye ibintu byose, ukamenya n’ibivuzwe byose.

 

ZABURI   (Zab 139 (138), 1-2.5a, 3-4, 7-8, 9-10)

 

Inyik/ Nyagasani nyobora inzira wigishije kuva kera ! 

 

Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima ukamenya wese,

iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi,

imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe ; 

ari imbere, ari n’inyuma yanjye hose uba uhari.

 

Iyo ngenda n’iyo ndyamye, byose uba ubiruzi neza,

mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba.

Ijambo riba ritarangera ku rurimi,

woweho, Uhoraho, ukaba warimenye kare ryose.

 

Najya hehe kure y’uruhanga rwawe?

Nahungira hehe kure y’amaso yawe?  

N’aho nazamuka ku ijuru, uba uhari !

N’aho narigita nkaryama ikuzimu, uba uhari !

 

N’aho namera amababa nk’ay’umuseke weya,

maze nkajya kwiturira ku mpera y’inyanja,

n’aho ngaho ukuboko kwawe ni ko kuhanjyana,

indyo yawe ntigire ubwo indekura.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Fil 2, 15-16)

Alleluya Alleluya.

Nimwigiremo ijambo ry’ubugingo :

muzamurikira abantu nk’inyenyeri mu kirere.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka    (Lk 17, 1-6)

Muri icyo gihe, 1Yezu abwira abigishwa be ati « Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho ! 2Ikiruta kuri we, ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu nyanja, ataragira uwo agusha muri aba batoya. 3Murabyitondere! Umuvandimwe wawe nagucumuraho ubimuhane ukomeje, maze niyicuza umubabarire. 4Ndetse nagucumuraho karindwi mu munsi, akakwitwaraho karindwi avuga ati “Ndabyicujije”, uzamubabarire. » 5Nuko intumwa zibwira Yezu ziti «Twongerere ukwemera.» 6Nyagasani arabasubiza ati « Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti “Randuka, ujye kwitera mu nyanja”, kikabumvira.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »