ven.

04

nov.

2011

Amasomo ku wa Kane XXXII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ubuhanga   (Buh 7, 22-30 ; 8, 1)

7,22Koko rero, Ubuhanga bubamo umwuka w’ubwenge kandi mutagatifu, umwe rukumbi, ubumbatira byose, ugacengera byose, ugira ubwibakure, wihariye, ukazira ikizinga, ubengerana, udahindagurika, ukunda icyiza, ukagira ubwira, 23utavogerwa, ukagira neza kandi ukaba incuti ya muntu, utajegajega, ukiringirwa kandi ugatuza, ushobora byose, ukagenzura byose, ucengera roho ari iz’inyabwenge, iz’inzirabwandure n’iz’abahanga. 24Ubuhanga kandi buratebuka kurusha ibyihuta byose, bukinjira kandi bugacengera byose bubikesha kuzira ubwandure, 25bukaba impumuro y’ububasha bw’Imana, n’ububengerane bw’imirase y’ikuzo ry’Umushoborabyose, ni na yo mpamvu butinjirwamo n’ubwandure ubwo ari bwo bwose.


26Ubuhanga ni icyezezi cy’urumuri ruhoraho, indorerwamo izira ikizinga y’ibikorwa by’Imana, bukaba n’ishusho y’ubuntu bwayo. 27N’ubwo ari bumwe rukumbi bushobora byose, bukavugurura isi kubera ko budahinduka, maze uko ibihe bisimburana bugatura mu mitima y’intungane, kugira ngo bubahindure incuti z’Imana n’abahanuzi, 28kuko Imana yikundira gusa ababana n’Ubuhanga. 29Koko rero burusha izuba kwakirana, bugasumbya inyenyeri ; ubugereranyije n’urumuri burarusumba kure : 30urumuri rusimburwa n’umwijima, ariko ikibi ntikiganza Ubuhanga. 8,1Bwisanzurana imbaraga kuva ku mpera y’isi kugera ku yindi, maze bukayitegekana urugwiro.

 

ZABURI    (Zab 119 (118), 89-90, 91.130.135.175)

 

Inyik/ Uhoraho, iteka ryose ijambo ryawe rihoraho !

 

Uhoraho, iteka ryose 

ijambo ryawe rihoraho mu ijuru.

Ukuri kwawe guhoraho kuva mu gisekuruza kujya mu kindi ;

isi wayishinze ubutajegajega.

 

Kugeza uyu munsi byose biracyariho uko wabishatse,

kuko isi yose ikugaragiye.

Guhishura amagambo yawe ni urumuri,

abiyoroshya akabaha ubwenge.

 

Umurikishe uruhanga rwawe ku mugaragu wawe,

kandi unyigishe amategeko yawe.

Icyampa ngo mbereho kugusingiza,

maze amateka waciye ambere ikiramiro.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Hish 12, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Ngiki igihe cy’ubwami bw’Imana yacu kirageze,

n’ubutegetsi bwa Kristu wayo.

Nihasingizwe uje mu izina rya Nyagasani.

Alleluya.

 

IVANJILI 


+ Luka   (Lk 17, 20-25)

Muri icyo gihe, 20Abafarizayi babaza Yezu bati « lngoma y’Imana izaza gihe ki ? » Yezu arabasubiza ati « Ingoma y’Imana ntizaza yigaragaza mu maso y’abantu, 21ngo bagire bati “Ngiyi, ngiriya”. Ahubwo nimumenye ko Ingoma y’Imana ibarimo.» 22Yongera kubwira abigishwa be ati « Hazaza igihe muzifuza kubona nibura umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona. 23Bazababwira bati “Dore nguyu, nguriya.” · Ntimuzajyeyo, ntimuzirukireyo. 24Koko rero, nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’isi, ukabonekera mu rundi, ni ko n’Umwana w’umuntu azaza ku munsi yigeneye. 25Ariko agomba kubanza kubabara cyane, kandi abantu b’iyi ngoma bamwihakane.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »