Amasomo ku wa Gatatu XXXII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ubuhanga   (Buh 6, 1-11)

1Bami rero, nimwumve maze musobanukirwe, nimujijukirwe, mwe abafite ububasha ku isi yose ! 2Nimutege amatwi, mwebwe abategeka imbaga, maze mukiratana ubwinshi bw’ibihugu byanyu ! 3Ububasha mufite mubukesha Nyagasani, ubutegetsi mukabuhabwa n’Umusumbabyose, ari na we uzasuzuma ibikorwa byanyu, agasesengura imigambi yanyu.


4Niba rero mwebwe, bagaragu b’uwo Mwami, mutaraciye lmanza mu butabera, ntimukurikize amategeko kandi ntimurangize icyo Imana ishaka, 5izabagwa gitumo ku buryo buteye ubwoba, kuko urubanza rukaze rugiye gucirwa abakomeye. 6Uworoheje we, agirirwa impuhwe kandi akababarirwa, ariko abanyabubasha bo bazasuzumwa bikomeye. 7Umutegetsi wa bose ntatinya igihagararo cy’umuntu, nta n’ubwo yita ku bukuru bwe, kuko uworoheje kimwe n’ukomeye ari we wabaremye, n’icyo yabageneye kikaba kimwe kuri bose ; 8nyamara abanyabubasha bo, igenzurwa rikomeye rirabategereje. 9Ni mwebwe rero bategetsi mbwira, kugira ngo mbigishe ubuhanga maze mureke kuyoba. 10Abazaba bitondeye gukurikiza amategeko matagatifu bizabaha kubarirwa mu ntungane, n’abazaba barayasobanukiwe ababere ikiramiro. 11Nuko rero, nimugirire inyota amagambo yanjye, muyifuze mubishyizeho umwete, bityo muzasobanukirwe.

 

ZABURI    (Zab 82 (81), 3-4, 6-7)

 

Inyik/ Uhoraho, haguruka ucire isi urubanza.

 

Nimurenganure abanyantege nke n’impfubyi,

murengere imbabare n’indushyi ;

nimurokore umunyantegenke n’umukene, 

mubagobotore mu minwe y’abagome ! 

 

Jyewe narivugiye nti « Muri imana, 

kandi mwese muri abana b’Umusumbabyose !

Nyamara muzapfa kimwe na rubanda,

maze muzashire nk’ikinyamubiri cyose !»

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJlLI   (Zab 107 (106), 8)

 

Alleluya Alleluya. 

Nimushimire Uhoraho impuhwe ze,

n’ibitangaza akorera bene muntu !

Alleluya.

 

IVANJILI 


+ Luka   (Lk 17, 11-19)

Muri icyo gihe, 11Yezu yari mu rugendo anyura ku mipaka ya Samariya na Galileya, yerekeza i Yeruzalemu. 12Ageze mu rusisiro, ababembe cumi baza bamugana bahagarara ahitaruye. 13Nuko barangurura ijwi bati « Yezu, Mwigisha, tubabarire !» 14Ababonye arababwira ati « Nimujye kwiyereka abaherezabitambo.» Bakiri mu nzira barakira. 15Umwe muri bo abonye ko yakize, asubira inyuma arangurura ijwi, asingiza Imana. 16Nuko amwikubita imbere yubitse umutwe ku butaka, aramushimira. Uwo muntu kandi yari Umunyasamariya. 17Yezu araterura aravuga ati «Mbese bose ntibakize uko ari icumi ? Abandi icyenda bari hehe ? 18Nta wundi wabonetse ngo agaruke gushimira Imana, atari uyu munyamahanga ?» 19Nuko aramubwira ati « Haguruka wigendere ; ukwemera kwawe kuragukijije.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »