ven.

04

nov.

2011

Amasomo ku Cyumweru cya XXXII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ubuhanga   (Buh 6, 12-16)

12Ubuhanga burabengerana kandi ntibujya bucuyuka, bwigaragariza ababukunda bakabwitegereza, n’ababushakashaka bakabubona. 13Bwihishurira ababwifuza, bugafata iya mbere mu kubiyereka. 14Uzindutse abugana ntananirwa, abusanga bwicaye imbere y’umuryango. 15Kubuzirikana byungura ubushishozi, n’uraye ijoro abushaka ntaba acyongeye guhagarika umutima, 16kuko ari bwo bukwira hose bwishakira ababukwiriye, bukabakirana urugwiro aho bubasanze mu mayira; kandi bugasabana na bo mu bitekerezo byabo.

 

ZABURI   (Zab 63 (62), 2, 3-4, 5-6, 7-8)

 

Inyik/ Nyagasani, Mana yanjye,

umutima wanjye ugufitiye inyota.

 

Nyagasani, ni wowe Mana yanjye,

mpora ngushaka uko bukeye !

Umutima wanjye ugufitiye inyota,

n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi,

meze nk’ubutaka bw’agasi bwabuze amazi bukumirana.

 

Naguhanze amaso aho uri mu Ngoro ntagatifu,

mbona ububasha bwawe n’ikuzo ryawe.

Ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu,

umunwa wanjye uhora ukwamamaza.

 

Koko nzahora ngusingiza igihe cyose nkiriho,

izina ryawe nditegere amaboko nkwiyambaza.

Nzamera nk’umuntu wahaze ibinure n’imisokoro,

ibitwenge bimpore ku munwa kubera ibyishimo,

maze ndirimbe nezerewe kubera ibisingizo byawe.

 

Iyo ngutekereje aho ndyamye,

mara amasaha ngusenga,

kuko utahwemye kuntabara,

nzavugiriza impundu aho nibereye mu gicucu cy’amababa yawe.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki  (1 Tes 4, 13-18)

13Bavandimwe, nta bwo dushaka ko muguma mu bujiji ku byerekeye abapfuye, kugira ngo mudaheranwa n’ishavu nk’abandi batagira icyo bizera. 14Nk’uko twemera ko Yezu yapfuye kandi yazutse, ni na ko abapfuye bamwizera, Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We. 15Dore icyo tubabwira giturutse ku ijambo rya Nyagasani : twebwe abazima, abazaba bakiriho ku munsi w’amaza ya Nyagasani, nta bwo tuzabanziriza na gato abapfuye. 16Koko rero, ku kimenyetso gitanzwe n’umumalayika mukuru mu ijwi riranguruye, no ku mworomo w’impanda y’Imana, Nyagasani ubwe azamanuka mu ijuru. Nuko abapfuye bizera Kristu babanze bazuke, 17hanyuma twebwe abazima, abazaba basigaye, duhite twererezwa hamwe na bo mu bicu kugira ngo dusanganire Nyagasani mu kirere, bityo tuzabane na Nyagasani iteka ryose. 18Murajye rero muhumurizanya muri bene ayo magambo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Mt 24, 42.44)

 

Alleluya Alleluya.

Murabe maso kandi muhore mwiteguye,

kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo   (Mt 25, 1-13)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye, maze abacira umugani agira ati 1«Ingoma y’ijuru izagereranywa n’abakobwa cumi bafashe amatara yabo, bajya gusanganira umukwe. 2Batanu muri bo bari abapfayongo, abandi batanu ari abanyamutima. 3Abakobwa b’abapfayongo bafata amatara yabo, ariko ntibajyana amavuta yo kongeramo; 4naho abanyamutima batata amatara hamwe n’amavuta mu tweso. 5Nuko rero umukwe atinze barahunyiza, bose barasinzira. 6Ariko mu gicuku akamu karavuga ngo ‘Dore umukwe araje, nimujye kumusanganira!’ 7Nuko ba bakobwa bose barabaduka, batunganya amatara yabo. 8Ab’ abapfayongo babwira ab’abanyamutima bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’ 9Ariko abanyamutima barabasubiza bati ‘Ahubwo nimugane abacuruzi mwigurire, tutavaho tubura aduhagije twese.’ 10Igihe bagiye kuyagura umukwe aba araje; abiteguye binjirana na we mu nzu y’ubukwe, nuko umuryango urakingwa. 11Hanyuma ba bakobwa bandi baraza, barahamagara bati ‘Nyagasani, Nyagasani, dukingurire!’ 12We rero arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri : simbazi!’ 13Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »