4 Ugushyingo: Karoli Boromeo (1538-1584)

Karoli yavukiye mu Butaliyani, tariki ya 2 Ukwakira 1538. Nyina yari mushiki wa Papa Piyo wa IV. Kuva akiri muto, yagaragaje urukundo rukomeye afitiye Imana akaba ndetse  yari n’umwana ushiritse ubute kandi ukunda kwiga. Ibyo byatumye n’ababyeyi be bahitamo kumushyira mu mashuri yayoborwaga n’abihayimana, bagira ngo ahanini bizamufashe kugera ku cyifuzo cye cyo kuzaba umusaserdoti.

 

Ageze ku myaka makumyabiri n’ibiri, Papa Piyo, wari nyirarume, yamushimye ubwitonzi n’ubuhanga amubonamo, amuha imirimo ikomeye i Roma. Ntibyatinda ndetse ahabwa ubwepiskopi, nyuma banamugira umukardinali. Nubwo ariko yahawe ikuzo ry’ubwepiskopi n’ubukardinali akiri muto cyane, ntibyatumye akurizaho kuba yakwikuza na gato. Ahubwo yihatiye cyane kubera bose urugero muri byose ndetse icyo gihe binatangaza benshi. Agaragaza rwose ishusho y’umukristu nyawe, n’uruhare rubereye koko umwepiskopi n’umukardinali mu mirimo ya gitumwa. Yarushijeho kugaragaza umurimo w’intumwa y’Imana arengera imbabare igihe i Milani hateye indwara y’icyorezo yatsembaga imbaga. Yarengeye abarwayi benshi n’abakene kugeza n’ubwo yemeye kugurisha n’igitanda cye ngo abone uko agoboka abari mu kaga. Ni abo yemeye kugumana na bo, abaturamo, ahitamo kandi no gusabiriza ku nzira kugira ngo abarwaneho.

 

Karoli Boromeo yitabye Imana akiri muto, afite imyaka mirongo ine n’itandatu gusa. Abakristu baramuririye bikomeye ndetse ntibashidikanya kwemeza ko yari Intumwa Imana yari yaraboherereje. Ni we wamamaje hose amashuri y’amaseminari arererwamo abitegura kuzaba abasaserdoti. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »