sam.

29

oct.

2011

KU WA 2 UGUSHYINGO: UMUNSI WO KWIBUKA ABAYOBOKE BOSE B’IMANA BAPFUYE

ISOMO RYA MBERE


ISOMO RYO MU GITABO CY’UBUHANGA (Buh 4, 7 -15)

7Nyamara intungane, n’ubwo yapfa ikenyutse, izanezerwa, 

8kuko ubukambwe bushimwa atari ugusaza cyane, 

ntibunagereranywe n’ubwinshi bw’imyaka;

9ubuhanga ntiburindira ko imvi zimera,

ubuzima buzira amakemwa ni bwo bukambwe bukwiye.

10Intungane yanogeye Imana maze irakundwa,

ariko yimurirwa ahandi kuko yabanaga n’abanyabyaha.

11Yabavanywemo kugira ngo ikibi kitayiyobya ibitekerezo,

cyangwa kikaba cyagusha umutima wayo.

12Ni koko, uburindagize bw’ikibi buzimangatanya icyiza,

n’inkubiri y’irari ikayobya umutima uzira uburyarya. 

13Uwageze ku butungane mu gihe gito 

aba ashyitse ku busendere bw’imyaka myinshi.

14Umutima we wanyuze Nyagasani,

ari na cyo cyatumye asohoka bwangu mu ndiri y’abagome. 

Abantu barabibonye ariko ntibabyumva;

ntibacengera mu mitima yabo ngo bazirikane  

15 ko ineza n’imbabazi bihabwa abatowe,

kandi ko Nyagasani agirira impuhwe abatagatifu be.

 

ZABURI  (Zab 129(128), 1, 3, 4, 5)

 

Barandwanyije kuva mu buto bwanjye,

- ngaho Israheli nibyivugire ! -

3 Umugongo wanjye bawuciyeho imihora,

boshye abahinga umurima.

4Ariko Uhoraho ntarenganya,

yacagaguye ingoyi abagome bambohesheje.

5Nibakorwe n’isoni abanga Siyoni bose, 

maze bihinde basubira inyuma !

 

IVANJILI


+ Yohani  (Yh 11,17-27)

17Yezu agezeyo, asanga Lazaro amaze iminsi ine mu mva. 18Kuva i Betaniya kugera i Yeruzalemu, hari nk’intera y’amasitadi cumi n’atanu. 19Hari haje Abayahudi benshi kwa Marita na Mariya kubahoza urupfu rwa musaza wabo. 20Marita yumvise ko Yezu aje, ajya kumusanganira, Mariya we asigara imuhira. 21Marita abwira Yezu ati «Mwigisha, iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye. 22Ariko n’ubu  ngubu, nzi ko icyo wasaba Imana cyose, Imana yakiguha.» 23Yezu ati «Musaza wawe azazuka.»  24Marita arasubiza ati «Nzi ko azazuka igihe cy’izuka ku munsi w’imperuka.» 25Yezu aramubwira ati «Ni jye zuka n’ubugingo ; unyemera, n’aho yaba yarapfuye, azabaho. 26Byongeye umuntu wese uriho kandi akanyemera, ntateze gupfa. Ibyo urabyemera ?» 27Marita ati «Yego, Nyagasani, nemera ko uri Kristu Umwana w’Imana waje muri iyi si.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »