Amasomo ku wa Mbere XXXI, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma(Rom 11, 29-36)

Bavandimwe, 29igihe Imana imaze gutanga no gutora ntiyisubiraho. 30Nk’uko namwe kera mutumviraga, none ubu ngubu mukaba mwaragiriwe impuhwe ku mpamvu y’ukutumvira kw’Abayisraheli, 31bityo na bo ubu ngubu banze kumvira kugira ngo mugirirwe impuhwe, mu gihe cyabo na bo bazazigirirwe. 32Imana yakoranirije abantu bose mu bwigomeke, kugira ngo bose hamwe ibagirire imbabazi. 33Mbega ukuntu ubukungu n’ubuhanga n’ubwenge by’Imana birengeje urugero ! Mbega ukuntu imigambi yayo ari inshoberabantu, n’inzira zayo zikaba urujijo ! 34«Koko rero, ni nde wamenye igitekerezo cya Nyagasani, cyangwa ni nde wamubereye umujyanama, 35cyangwa se wabanje kugira icyo amuha ngo azagombe kumwitura ? » 36Ko byose bikomoka kuri We, bikabeshwaho na We, bikaberaho We. Nahabwe ikuzo iteka ryose ! Amen.

 

ZABURI   (Zab 69 (68), 30-31, 33-34, 36.37b)

 

Inyik/ Mana yanjye, wowe Nyir’ubuntu budashira,

undengere kuko ari wowe nkesha agakiza.

 

Jyewe w’ingorwa n’umubabare,

ubuvunyi bwawe Mana, buranyunamure! 

Ubwo nzaririmbe izina ryawe,

kandi ndyamamaze mu bisingizo. 

 

Abiyoroshya nibabibona bazishima bati

« Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira !»

Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,

ntatererane abe bari ku ngoyi. 

 

Kuko Imana izarokora Siyoni, 

ikazasana imigi ya Yuda,

bakahasubirana, bakahatunga :

maze abakunda izina ryayo bakahatunga. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Zab 113 (112), 5.7-8)

 

Alleluya Alleluya.

Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu ?

Ahagurutsa indushyi mu mukungugu,

kugira ngo ayicaze hamwe n’abakomeye.

Alleluya.


IVANJILI


+ Luka   (Lk 14, 12-14)

Muri icyo gihe, Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira. 12Abwira uwamutumiye ati «Nugira abo utumira ku meza, haba ku manywa cyangwa nimugoroba, ntugatumire incuti zawe cyangwa abavandimwe n’abo mufitanye isano, cyangwa abakize muturanye, kugira ngo na bo batazavaho bagutumira bakakwitura. 13Ahubwo nugira abo utumira, ujye urarika abakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi. 14Ubwo ni bwo uzaba uhirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka ry’intungane.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »