Amasomo ku wa Gatatu XXXI, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa  Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma   (Rom 13, 8-10)

Bavandimwe, 8ntihakagire uwo mubamo umwenda, atari uwo gukundana. Kuko ukunda undi aba yujuje amategeko. 9Kuko kuvuga ngo « Ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzararikire ikibi », kimwe n’andi mategeko, yose akubiye muri iri jambo ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. » 10Ukunda ntiyagirira mugenzi we inabi. Urukundo rero ni rwo rubumbye amategeko.

 

ZABURI    (Zab 112 (111),1-2, 4-5, 8a.9)

 

Inyik/ Imana ikunda umuntu utangana ibyishimo. 

 

Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,

agahimbazwa n’amategeko ye !

Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu,

ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.

 

Mu gihe cy’umwijima yaka nk’urumuri,

rumurikira abantu b’intagorama.

Koko impuhwe, ineza n’ubutungane, ni byo bimuranga.

Hahirwa umuntu ugira impuhwe kandi akaguriza abandi,

ibintu bye aba abigengana ubutungane.

 

Umutima we uhora mu gitereko ntagire icyo yikanga,

agira ubuntu, agaha abakene ataziganya ;

ubutungane bwe bugahoraho iteka,

akagendana ishema n’ubwemarare.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (1Pet 4, 14)

 

Alleluya Alleluya. 

Muzishime nibabatuka babaziza izina rya Kristu,

kuko Roho w’Imana azaba ari kumwe namwe.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Luka    (Lk 14, 25-33)

25Icyo gihe, Yezu yari ashagawe n’abantu benshi. Arahindukira arababwira ati 26«Umuntu waza ansanga atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. 27Kandi umuntu wese udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. 28Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka umunara, ntabanze kwicara ngo arebe ibyo azawutangaho, kandi ngo amenye niba afite ibizawuzuza? 29Aba yanga ko yatangira kubaka agasanga adashobora kuzuza, maze abazamubona bakamuseka bavuga ngo 30“Dore umuntu watangiye kubaka, akananirwa no kuzuza !” 31Cyangwa se ni nde mwami waba agiye kurwanya undi mwami, ntabanze kwicara ngo yibaze ko niba afite ingabo ibihumbi cumi, yashobora kurwanya uza kumutera afite ibihumbi makumyabiri ? 32Abonye bitamushobokeye yamutumaho akiri kure, akamusaba ko babana mu mahoro. 33Nuko rero utazahara ibyo atunze byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.»  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »