Amasomo ku wa Gatatu XXX, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma    (Rom 8, 26-30)

Bavandimwe, 26Roho atabara intege nke zacu kuko tutazi  icyo twasaba uko bikwiye, maze Roho ubwe akadutakambira mu miniho irenze imivugirwe. 27Kandi Nyirugusuzuma imitima akaba azi icyo Roho yifuza, kuko atakambira abatagatifujwe ku buryo buhuje n’Imana. 28Tuzi kandi ko byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo. 29Abo yamenye kuva kera yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo, ngo abe  umuvukambere mu bavandimwe benshi. 30Abo yabigeneye kandi, abo ngabo yarabahamagaye ; abo yahamagaye kandi, abo ngabo yabahaye kuba intungane ; abo yahaye kuba intungane, abo ngabo yanabahaye ikuzo.

 

ZABURI   (Zab 13 (12), 4-5a, 5b-6)

 

Inyik/ Uhoraho, niringiye ubudahemuka bwawe. 

 

Uhoraho Mana yanjye, irebere maze unsubize !

Murikira amaso yanjye hato ntayabumbirako, 

maze umwanzi akigamba avuga ati « Ndamunesheje». 

 

N’abandi bandwanya bakishimira ko nabandagaye ! 

Uhoraho, jyewe niringjye ubudahemuka bwawe ;

umutima wanjye nunezezwe n’umukiro wawe, 

ndirimbire Uhoraho kubera ibyiza yangiriye ! 

 

IBANGONDIRIMBO RlBANZIRIZA IVANJILI   (Lk 13, 29)

 

Alleluya Alleluya.

Guhera iburasirazuba kugeza iburengerazuba,

Imana iduhamagarira gukikiza ameza mu isangira ry’Ingoma yayo.

Alleluya.

 

IVANJILI 


+ Luka   (Lk 13, 22-30)

Muri icyo gihe, 22Yezu anyura mu migi no mu nsisiro yigisha, yerekeza i Yeruzalemu. 23Haza umuntu aramubaza ati « Mwigisha, koko abantu bakeya ni bo bazarokoka ? » Nuko arababwira ati 24«Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye; ndabibabwiye: benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora. 25Koko rero, nimuzaba mukiri hanze igihe nyir’urugo azahaguruka agakinga, n’aho muzakomanga kangahe muvuga muti “Shobuja, dukingurire”, azabasubiza ati “Sinzi iyo muturuka.” 26Ubwo muzatangira kuvuga muti “Twaririye kandi tunywera imbere yawe, ndetse wigishirije no mu materaniro yacu.” 27We rero azabasubiza ati “Sinzi iyo muturutse ; nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!” 28Ubwo ni bwo muzaganya mugahekenya amenyo mubona Abrahamu, Izaki na Yakobo, n’abahanuzi bose bari mu Ngoma y’Imana, naho mwe mwaraciriwe hanze. 29Bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, baturuke mu majyaruguru no mu majyepfo, bazakikize ameza mu isangira ry’Ingoma y’Imana. 30Bityo hari abo mu ba nyuma bazaba aba mbere, hakaba n’abo mu ba mbere bazaba aba nyuma.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »