Inyigisho Icyumweru cya XXIX, A

1. Mu Isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi aratubwira uburyo Imana yigaragarije Sirusi, n’uburyo yamwibwiye kugira ngo atazava aho yumva ko ibyo akora bikomoka gusa ku mbaraga ze za muntu: Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho, uretse jye nta yindi mana ibaho. Nagukenyeje umukandara kandi utanzi, kugira ngo iburasirazuba kimwe n’iburengerazuba, bamenye ko uretse jye ibindi ari ubusa”. Aya magambo ntabwo abwirwa umwami Sirusi gusa, ahubwo arabwirwa natwe b’iki gihe. Kuba turiho tubeshejweho n’Imana kandi niyo izi iyo tuva n’iyo tugana. Imbaraga iduha ni imbaraga zo gukora ibyiza no kugirira neza abavandimwe bacu tubifuriza ineza n’amahoro bituruka kuri Nyagasani Yezu. Nibyo Mutagatifu Pawulo abwira Abanyatesaloniki ati “tubifurije ineza n’amahoro. Iyo tubibutse mu masengesho yacu, ntiduhwema gushimira Imana  kubera mwebwe mwese. Duhora twibuka ibikorwa byiza n’ukwemera kwanyu, n’imiruho muterwa n’urukundo rwanyu”. Kwibuka abavandimwe bacu tubasabira, kubanira bagenzi bacu twihatira kwibibamo no kubabibamo urukundo, ni inshingano ikomeye twebwe abakristu dufite.


2. Mu Ivanjili, abigishwa b’abafarizayi n’ab’abaherodiyani barinja Yezu, bagira ngo bumve akamuvamo maze bahere aho bamurege: Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri kandi ukigisha inzira y’Imana nta cyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu. Nuko rero tubwire uko ubyumva: ese guha Kayizari umusoro, biremewe cyangwa si byo?”Abafarizayi bari mu Ishyaka ryaharaniraga impinduramatwara bishyize hamwe n’abaherodiyani bari mu ishyaka ryari ryarigometse k’ubutegetsi kugira ngo bagirire nabi Yezu, kugira ngo bamugushemo:Yezu naramuka avuze ati gutanga umusoro ntibyemewe, araba avuze nabi ubutegetsi bwa Kayizari Agusto maze agire ibibazo bya politiki n’ubutabera; naramuka kandi avuze ati biremewe, intagondwa zo mu idini ziramurega ko adashyigikiye itegeko ry’Imana agirane ibibazo n’abayobozi b’idini na sosiyete muri rusange. Amahirwe ni uko Yezu abona umutego maze akagerageza kuwutegura ntawe abangamiye. Yezu arabasubiza ati:“Mwa ndyarya mwe, igituma munyinja ni iki? Nimunyereke igiceri mutangaho umusoro.” Bamuhereza idenari. Nuko arababaza ati “Iri shusho n’ibyanditseho ni ibya nde?” Bati “Ni ibya Kayizari.” Nuko Yezu arababwira ati “Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n’iby’Imana mubisubize Imana!” 


3. Yezu rero aberetse ko batagomba gusuzugura ubutegetsi. Ariko na none Yezu aributsa ko muntu yaremwe mu ishusho ry’Imana, akaba ari uw’Imana kugera no mu musokoro w’amagufwa ye, icyo akoze cyose akaba agomba kumva ko kigomba guhesha Imana ikuzo. Guha Kayizari ibye no guha Imana ibyayo bishatse kuvuga  ibyo tugomba gukorera abantu tugomba kubikora neza kandi tubishyizeho umutima, ariko nanone tutibagiwe ko abo dukorera ari ab’Imana, ko tugomba kuubaha ishusho y’Imana iri muri bo. Yezu ntiyaje kugandisha abantu, ahubwo yaje kuberekako abantu bagomba gufatanya kubaka igihugu, bagatanga imisoro, kandi bakubaha ibikorwa rusange kuko ari umurage ukomeye amasekuruza agenda ahererekanya. Yezu arahamagarira ariko nanone abantu gukora ibyo byose bakurikiye umutimanama wabo kandi bubaha ikiremwa muntu babereyeho gukorera no kugeza ku Mana.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »