Inyigisho Icyumweru cya XXVIII, A / Diacre DUSENGUMUREMYI Emile

- Isomo rya mbere turarisanga mu gitabo cy’umuhanuzi Izayasi 25, 6-9.

- Isomo rya kabiri turarisanga mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi : 4, 12-14. 19-20.

- Ivanjili ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo : 22, 1-14.

 

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayasi aratwereka ko mu Ngoma y’Ijuru, abemera batumiwe gusangira amafunguro y’Umwami no gutaha ubukwe bw’Umwana we. Akatwereka kandi ko abadaha agaciro iby’Umwami bo barimo bakorera mu gihombo. Kuko Imana ari Rudasumbwa (Umusumba byose), Umugenga w’isi yose ; Itumira amahanga yose guhazwa n’ibyo yabateguriye. Tuzirikane ko nta gihe itaturarikira gusangira ibyiza idutegurira. Imana ishimishwa n’ugukomeza ubuzima bwacu twe abana yiremeye.

 

Mu Nkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo, baratwereka  Yezu Kristu yifashisha umugani w’ubukwe. Umwami ashushanya Imana ; ibirori by’ubukwe bigashushanya amahirwe y’Ingoma y’Imana ; umwana w’umwami ashushanya Yezu Kristu, umucunguzi wacu ; abo umwami yohereza ni abahanuzi n’intumwa; abatumiwe bakanga kuza ni abayahudi banga kwemera bo Imana yimenyekanishije mbere na mbere ndetse bakaba ari nabo bashushanya umuryango w’abamera n’ubwo harimo abakomeje kunangira imitima ; abo bakoranya mu mayira, ni abanyabyaha n’abanyamahanga ; umugi utwikwa ushushanya isenywa cyangwa irimburwa rya Yerusalemu.


Utambaye iby’ubukwe : ni umuntu utarararitswe watoraguwe mu nzira ategekwa kwambara nk’abakwe, tuzirikana ko ari umugani biratwereka ko abahamagarwa mu Ngoma y’Imana bagomba guhora biteguye, bambaye uwo mwambaro mwiza, uwo mwambaro ugashushanya ibikorwa by’urumuri, bigomba kuranga ukwemera nyako, kurangwa n’ubutungane nyabwo bunogeye Imana, twisubiraho mu buryo bunoze ndetse no kwera imbuto nziza ... (Mt 3, 8 ; 5,20 ; 13, 23...)


Uyu mugani uratwigisha ko Imana itumira abayahudi mu bukwe, Umwana wayo Yezu Kristu agirana n’abantu, ndetse ikanatumira abantu bose, ariko kugira ngo dushobore gutaha ubwo bukwe dusabwa kurangwa n’ibikorwa byiza kuko utarangwaho umwenda w’ubukwe cyangwa iyo migenzo myiza adashobora kwinjira ahubwo asukwa hanze.


Tuzirikane ko ntawe Imana irenganya kuko umutwaro idukorera utaremereye na gato. Uriya rero wabutashye atambaye umwambaro w’ubukwe ntiyarenganyijwe kubera ko yakagombye kuba yari yiteguye. Ntawe ugomba gutungurwa mu by’Imana. Tugomba guhora twiteguye.

 

Pawulo, umwe mu bakwe, ararata uwamutumiye mu bukwe, ati : « Nshobora byose muri wawundi umpa imbaraga. »

None se bavandimwe tuzi neza ko buri cyumweru igihe turi mu Misa dutaha ubukwe bwa Yezu, twibuka isezerano yagiranye natwe ?

Turate uduha ubuzima n’amahoro. Tubikore tuzirikana ko umunsi w’icyumweru twizihizaho Pasika ya Nyagasani ari ingwate y’ibyishimo tuzagira, igihe tuzataha ubukwe bw’iteka.

 

Ese bavandimwe, ubu Nyagasani agutumiye yasanga witeguye, yasanga wambaye umwambaro ukwemerera gutaha ubukwe ? Aho ntiwasukwa hanze kuko utabikwiye ?  Hahandi waririra ndetse ugahekenyera amenyo mu muriro w’iteka kuko ariho waba warahisemo ?


Muvandimwe bara inshuro zose utaha ubwo bukwe igihe cyose uza mu Misa maze wisuzume utihenze urebe aho ugeze ?

Niba wemera ko Misa ari ibirori, ese ujyamo witeguye ? Ese niba utiteguye ubu bwo uhisemo guhinduka ?

 

Dusabe Imana,ngo tumurikiwe na Roho Mutagatifu, duharanire gukora ibyaduhesha itike yo kuzataha ibirori byo mu Ijuru.

Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe k’Umwana we maze ubwo tuzaba twarakereye ubukwe tuzishimane na We ndetse n’Abamalayika n’abatagatifu baganje Ijabiro kwa Jambo.    

 

Diyakoni DUSENGUMUREMYI Emile Tél 0788472703


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »