ven.

14

oct.

2011

Inyigisho Icyumweru cya XXIX, A / Diacre Emile HAKIZIMANA

-Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Izayi (Iz 45, 1. 4-6a)

Zaburi (Zab 95, 1a.3, 4.5b, 7-8a, 9a.10ac)

-Isomo rya 2: Ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye Abanyatesaloniki (Tes 1, 1-5b)

-Ivanjili: Matayo (Mt 22, 15-21)

 

1.  « Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho, uretse njye nta yindi mana ibaho. »

Umuhanuzi Izayi arahumuriza abayisiraheli bajyanywe bunyago i Babiloni. Arababwira ko amakuba barimo (ubuhunzi) agiye kurangira vuba. Arabona muri Sirusi, umwami w’Abamedi n’Abaperisi (umunyamahanga, ni ukuvuga utazi Imana) igikoresho cy’Imana izarimbuza Babiloni, bityo akazemerera abayisraheli gusubira iwabo, akarokora umuryango we ubucakara kandi koko ni ko byagenze. Uyu mwami yaje kwigarurira Babiloni mu mwaka wa 539(mbere ya Yezu Kristu) maze umwaka ukurikiyeho, wa 538 yemerera abajyanywe bunyago (abayisraheli) gutaha iwabo.

Ntakiburizamo umugambi w’Imana; kandi ngo Imana yandika ibigororotse ku mirongo igoromanze. Imana irashaka ko nawe n’ubwo uri  umunyabyaha uyibera igikoresho. Utumwe aho utuye, utumwe aho ukora. Wikwisuzugura, wikwicira urubanza, emerera Nyagasani agukoreshe ibitangaza!

 

2. Mu Ivanjili ntagatifu, Yezu arunga mu rya Izayi ko Imana ari Umwami w’amahanga yose. Abafarizayi, bari bahagarariye inyungu z’idini (z’Imana), n’Abaherodiyani bari bahagarariye inyungu za Kayizari (za Leta), bombi bashakaga gutura Yezu mu mutego, ngo babone icyo bamurega bati: «ese biremewe gutanga umusoro wa Kayizari? » Ariko Yezu abasubiza neza cyane ati:«Ibya Kayizari mubisubize Kayizari n’iby’Imana mubisubize Imana.»

 

3. Bavandimwe, Yezu aratwigisha uko umukristu mwiza yagombye kwitwara nk’umuturage nyawe. Agomba kurangiza inshingano asabwa nk’umunyagihugu kuko nk’uko Pawulo Mutagatifu abibwira abanyaroma, ubutegetsi bwose buva ku Mana (Abanyaroma 13, 1-7). Muri izo nshingano rero, harimo no gutanga umusoro nk’uko twabishishikarijwe na Yezu mu Ivanjili.

Kiliziya na Leta bigomba kubahana, bigafashanya buri kimwe kikagera ku nshingano zacyo kibifashijwemo n’ikindi. Nta kigomba kwiyumva hejuru y’ikindi nta n’ikigomba kuryamira ikindi. Imikoranire myiza igomba kuranga izo nzego zombi.

Uwiyita umukristu wese agomba no kuba umuturage mwiza; umuturage (umunyagihugu) w’intangarugero na we agomba, niba yemera koko Kristu, kuba umukristu nyakuri, wuzuye. Buri mukristu rero niyihatire kuba umunyagihugu ushyitse, na buri muturage wemera Yezu aharanire kuba umukristu ukwiye iryo zina.

 

4. Pawulo mutagatifu arashima abanyatesaloniki ko babaye abakristu beza, barangwa n’ukwemera n’ibikorwa by’urukundo. Nta gushidikanya ko ibi byajyanaga no kurangiza inshingano zabo nk’abakristu n’abaturage. Tubafatireho urugero kugirango turusheho kugira aho dutuye Paradizo, ahantu heza abantu beza(ubwiza bakomora ku bukristu)babanye neza.

 

5. Bana b’Imana, nimucyo dusabire igihugu cyacu na kiliziya yacu ngo bikomeze byuzuzanye, bibane neza, bikuze amajyambere nyayo ari kuri roho ari no ku mubiri. Dusabire kiliziya hirya no hino ku isi zishyamiranye na Leta ngo byombi biharanire ubwumvikane nyakuri no gushyira hamwe, Yezu Kristu ababereye umuhuza. Twese duharanire kuba no guhinduka abakristu n’baturage bahamye bafatira urugero kuri Yezu. 

 

6. Nyagasani Mubyeyi wacu, tugutuye Kiliziya yacu ngo uyihe urumuri rwawe irusheho kumurikira no kuyobora  abantu bose mu nzira ikugana; tugutuye abayobozi bayo ngo bihatire kurangiza icyo wabatoreye badatinya ibibaca intege byose kandi batoze abo wabashinze kuba abakristu bahamye bakunda Imana n’abantu, bihatira kuba umunyu w’isi n’urumuri rw’isi. Tugutuye igihugu cyacu n’abakiyobora ngo bihatire gukora ibikunyura kandi bafashe abo bashinzwe kuba abanyarwanda b’abakristu batera ikirenge mu cya Yezu Kristu, we ubaho agategeka iteka ryose. Amen

 

Diacre Emile HAKIZIMANA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »