Amasomo ku wa Kane XXIX, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma    (Rom 6, 19-23)

Bavandimwe, 19ndavuga ku buryo bw’abantu mbitewe n’intege nke zanyu. Ubwo mwari mwareguriye imibiri yanyu gukora ibiterasoni n’ubwigomeke, noneho rero nimuyegurire ubutungane butanga ubutagatifu. 20Koko rero igihe mwari abagaragu b’icyaha, ntimwagengwaga n’ubutungane. 21Mbese byabunguye iki icyo gihe ? Ko ahubwo ubu ngubu bibateye isoni, kuko amaherezo yabyo ari urupfu ! 22Ariko ubu ngubu, kuva aho mugobotorewe icyaha mukaba abagaragu b’Imana, mweze imbuto zigeza ku butagatifu, amaherezo akazaba ubugingo bw’iteka. 23Nuko rero ingaruka y’icyaha ni urupfu, naho ingabire y’Imana ni ubugingo bw’iteka muri Kristu Yezu Umwami wacu.

 

ZABURI    (Zab 1, 1-2, 3-4a, 4b-6)

 

Inyik/ Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho.

 

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi, 

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro !

 

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana ;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda :

 

Bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga,

ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Heb 4, 12)

 

Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, rityaye kurusha inkota,

ricengera ibitekerezo by’umutima wacu.

Alleluya.

 

IVANJILI 


+ Luka    (Lk 12, 49-53)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 49« Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana ! 50Hari batisimu ngomba guhabwa, mbega ukuntu umutima wanjye uhagaze kugeza igihe nzayihererwa ! 51Aho ntimwibwira ko nazanywe no gutera amahoro ku isi ? Oya, ndabibabwiye, ahubwo naje kubateranya. 52Koko kuva ubu, urugo rw’abantu batanu ruzicamo ibice, batatu barwanye babiri, babiri na bo barwanye batatu. 53Bazashyamirana, umugabo n’umuhungu we, umuhungu na se, umugore n’umukobwa we, umukobwa na nyina, nyirabukwe n’umukazana we, umukazana na nyirabukwe. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »