Amasomo ku wa Gatatu XXIX, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma    (Rom 6, 12-18)

Bavandimwe, 12icyaha rero nticyongere kugenga umubiri wanyu uzapfa ngo gitume mwumvira irari ryawo. 13Kandi imibiri yanyu ntimukayegurire icyaha ngo ibe intwaro z’ukugira nabi, ahubwo nimugandukire Imana nk’abazima bavuye mu bapfu, imibiri yanyu muyegurire Imana, ibe intwaro z’ubutungane. 14Koko rero icyaha ntikibafiteho ububasha kuko mutakigengwa n’amategeko, ahubwo mugengwa n’ineza. 15Bite rero? Tuzacumure se ngo aha ntitukigengwa n’amategeko, tugengwa n’ineza ? Oya ntibikabe ! 16Mbese ntimuzi ko uwo mwiyeguriye mukamubera abagaragu bamwumvira, muba mumubereye koko abagaragu bagomba kumwumvira, cyaba icyaha gishyira urupfu, kwaba ukumvira gutanga ubutungane ? 17Imana ishimwe kuko mwahoze muri abagaragu b’icyaha, none mukaba mwarayobotse mubikuye ku mutima inyigisho mwaragijwe. 18Mwarokowe ubucara bw’icyaha, muhinduka abagaragu b’ubutungane.

 

ZABURI    (Zab 124 (123), 2-3, 4-5, 7)

 

Inyik/ Ubuvunyi bwacu buba muri Uhoraho.

 

Iyo Uhoraho ataturengera, 

igihe abantu bari baduhagurukiye, 

baba baratumize bunguri,

mu mugurumano w’uburakari bwabo.

 

Ubwo ngubwo amazi aba yaraturenzeho, 

umugezi uhurura uba waraduhitanye ;

ubwo ngubwo amazi asuma,

aba yaturenze hejuru !

 

Twararusimbutse nk’inyoni

ivuye mu mutego w’umuhigi ;

umutego waracitse, turarusimbuka !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 21, 36)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abahora bari maso kandi basenga :

bazashobora gutunguka mu maso y’Umwana wumuntu.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka    (Lk 12, 39-48)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 39« Musanzwe mubizi : iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azazira, ntiyareka bamupfumurira inzu. 40Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.» 41Petero ni ko kumubwira ati « Mwigisha, ni twe uciriye uwo mugani, cyangwa se uwuciriye bose ? » 42Nyagasani aramusubiza ati « Murabona umunyabintu w’inyangamugayo kandi uzi ubwenge yaba uwuhe, ngo shebuja azamushinge abo mu rugo rwe, maze ajye abaha umugabane wabo w’ingano mu gihe gikwiye ? 43Arahirwa uwo mugaragu shebuja azagaruka agasanga agenza atyo ! 44Ndababwira ukuri : azamushinga ibyo atunze byose. 45Naho uwo mugaragu niyibwira ati “Databuja aratinze”, maze agatangira gukubita abagaragu n’abaja, akarya, akanywa agasinda, 46amaherezo shebuja azaza umunsi atamwitezeho, no ku isaha atazi maze amwirukane nabi, amuherereze mu nteko y’abahemu. 47Uwo mugaragu rero wari uzi icyo shebuja ashaka, ntacyiteho ngo agikore uko yari yamutegetse azakubitwa nyinshi ; 48naho utazi icyo shebuja ashaka agakora ibidakwiye, we azakubitwa nkeya. Uzaba yarahawe byinshi, azabazwa byinshi; n’uwo bazaba barashinze byinshi, azabazwa ibiruta iby’abandi.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »