ven.

14

oct.

2011

Amasomo ku wa Gatandatu XXIX, A

ISOMO RYA MBERE  


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma    (Rom 8, 1-11)

Bavandimwe, 1ubu ngubu noneho abari muri Kristu Yezu ntibagiciwe. 2Kuko itegeko rya Roho utanga ubugingo muri Kristu Yezu, ryaturokoye itegeko ry’icyaha n’urupfu. 3Koko rero, ikitashobokeraga amategeko kuko intege nke z’umubiri zayacogozaga, Imana yaragishoboye : igihe yohereje Umwana wayo mu mubiri usa n’uw’icyaha ngo abe igitambo cy’icyaha, yagitsindiye mu mubiri, 4kugira ngo ubutungane bushakwa n’amategeko budusenderezwemo, twebwe abatagengwa n’ibitekerezo by’umubiri, ahubwo na roho. 5Koko rero abagengwa n’umubiri bita ku by’umubiri ; naho abagengwa na roho bo bita ku bya roho. 6lrari ry’umubiri rishyira urupfu, naho ibyifuzo bya roho bigashyira ubugingo n’amahoro. 7Kuko irari ry’umubiri rirwanya Imana : nta bwo ryayoboka amategeko y’Imana, ntiryanabishobora. 8N’abagengwa n’umubiri ntibashobora kunyura Imana. 9Mwebwe ariko ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa na roho kuko Roho w’Imana atuye muri mwe. Umuntu udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari uwe. 10Niba Kristu ari muri mwe, umubiri wanyu wo ugomba gupfa ku mpamvu y’icyaha, ariko mubeshejweho na Roho ku mpamvu y’ubutungane. 11Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa ku bwa Roho we utuye muri mwe.

 

ZABURI    (Zab 24 (23), 1-2, 3-4ab, 5-6)

 

Inyik/  Nyagasani, dore imbaga itabarika y’abagushakashaka !

 

Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo byose,

yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.

Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,

Anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

 

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,

maze agahagarara ahantu he hatagatifu ?

Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,

ntararikire na busa ibintu by’amahomvu.

 

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho, 

n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we. 

Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka, 

bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI     (Ezk 33, 11)

 

Alleluya Alleluya.

Mana yanjye, ntiwishimira urupfu rw’umugome,

ahubwo wishimira ko yahinduka akazibukira imyifatire ye mibi,

kugira ngo abone kubaho.

Alleluya.

 

IVANJILI 


+ Luka    (Lk 13, 1-9)

1Muri icyo gihe, haza abantu batekerereza Yezu uko Abanyagalileya bari bishwe na Pilato, maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo baturaga. 2Arabasubiza ati «Mukeka ko abo Banyagalileya barushaga abandi kuba abanyabyaha ? 3Oya ! Ahubwo reka mbabwire : nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo. 4Cyangwa se ba bantu cumi n’umunani bagwiriwe n’umunara wo kuri Silowe, mukeka ko bazize kuba abanyabyaha kurusha abandi baturage b’i Yeruzalemu ? 5Oya ! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza : mwese muzapfa kimwe na bo. »


6Nuko Yezu abacira uyu mugani ati « Umuntu yari afite igiti cy’umutini cyatewe mu murima we w’imizabibu. Aza kuwushakaho imbuto, ariko ntiyazibona. 7Ni ko kubwira umuhinzi we ati “Uyu mwaka ni uwa gatatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Wuteme nta cyo umaze aha ngaha.” 8Undi aramusubiza ati “Shobuja, ba uwuretse byibura uyu mwaka, nywucukurire iruhande maze nshyireho ifumbire. 9Ahari kera wazera imbuto; nutera uzawuteme.”»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »