jeu.

13

oct.

2011

Amasomo ku wa Kane XXV, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Hagayi   (Hag 1, 1-8)

1Mu mwaka wa kabiri Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli umutware wa Yuda, na Yozuwe mwene Yehosadaki umuherezabitambo mukuru, barimenyeshejwe na Hagayi umuhanuzi, agira ati 2« Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze atya : Aba bantu baravuga bati ‘Igihe cyo kongera kubaka Ingoro y’Uhoraho ntikiragera !’» 3Nuko Uhoraho atuma Hagayi umuhanuzi ngo abasubize muri aya magambo : 4« Ese mwebwe murabona ari igihe cyo kwibera mu mazu yanyu ameze neza, kandi iriya Ngoro y’Uhoraho yarabaye amatongo? 5Noneho rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Nimuzirikane neza ibyababayeho! 6Mwabibye byinshi ariko musarura bike; murarya ariko ntimwijuta ; muranywa ariko inyota ikaba yose ; murambara ariko ntimushire imbeho ! Koko uwakoze yarahembwe, ariko inyungu ayibika mu mufuka utobotse ! 7Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze atya: Nimuzirikane neza ibyababayeho ! 8Ngaho nimuzamuke ku misozi, muzane ibiti maze mwongere mwukabe Ingoro, kugira ngo mbone kuyishimiramo no kuyigaragarizamo ikuzo ryanjye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.»

 

ZABURI   (Zab 149,1-2, 3-4, 5-6a.9b)

 

Inyik/  Uhoraho ashimishwa n’umuryango we.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.

Israheli niyishimire Uwayiremye,

abahungu b’i Siyoni bahimbazwe n’ibirori bakorera umwami wabo.

 

Nibasingize izina rye bahamiriza,

bamuvugirize ingoma n’inanga.

Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,

ab’intamenyekana akabahaza umukiro.

 

Abayoboke nibahimbazwe no kumukuza,

ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo ;

bakore mu gahogo barata lmana.

Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Zab 2, 10-11)

 

Alleluya Alleluya.

None rero bami nimwumvireho,

nimukeze Uhoraho mumufitiye icyubahiro,

mumupfukamire mugadadwa.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 9, 7-9)

7Muri icyo gihe, Herodi wari umutware w’intara ya Galileya yumva ibyabaye byose biramushobera, kuko bamwe bavugaga bati « Ni Yohani wazutse mu bapfuye » ; 8abandi ngo « Ni Eliya wagarutse » ; naho abandi ngo « Ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.» 9Ariko Herodi akavuga ati « Yohani, jyewe namucishije umutwe ; none se uwo muntu numva bavugaho ibyo yaba nde? » Asigara ashaka uko yamubona. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »