jeu.

13

oct.

2011

Amasomo ku wa Kabiri XXV, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya Ezira  (Ezr 6, 7-8.12b.14-20)

Muri iyo minsi, Dariyusi umwami w’Abaperisi yandikiye abategetsi b’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, ari na ko karere Yeruzalemu yari irimo ati 7«Nimureke umutegetsi w’Abayahudi n’abatware babo bakomeze imirimo yabo, maze Ingoro y’Imana yubakwe aho yahoze na mbere. 8Dore kandi amategeko ntanze yerekeye uko muzafasha abakuru b’Abayahudi, kugira ngo Ingoro y’Imana yubakwe : muzafate ku mutungo w’umwami, ukomoka ku misoro y’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo abo bantu bazajye bishyurwa vuba ibyo batanze kandi nta kiburaho, 12bJyewe Dariyusi, nshyizeho iri tegeko kandi rizubahirizwe uko ritanzwe.»


14Abatware b’Abayahudi bakomeza kubaka kandi bigenda neza, bafite inkunga n’abahanuzi Hagayi na Zakariya mwene Ido. Nuko lngoro barayuzuza bakurikije itegeko ry’lmana ya lsraheli, n’irya Sirusi, n’irya Dariyusi, abami b’Abaperisi. 15Bujuje lngoro ku munsi wa gatatu w’ukwezi kwa Adari, mu mwaka wa gatandatu w’ingoma y’umwami Dariyusi. 16Maze Abayisraheli, abaherezabitambo, abalevi n’abatahutse mu bajyanywe bunyago, bakorana ibyishimo umunsi mukuru wo gutaha Ingoro y’Imana.


17Kubera ibyo birori byo gutaha iyo Ngoro y’lmana batuye ibimasa ijana, za rugeyo magana abiri, intama magana ane ; byongeye kandi kugira ngo bahongerere icyaha cya lsraheli yose, batura n’amasekurume cumi n’abiri, bakurikije umubare w’imiryango ya Israheli. 18Bashyiraho abaherezabitambo bakurikije amazu bakomokamo, n’abalevi bakurikije imitwe yabo ngo bajye basimburana mu gukorera Imana i Yeruzalemu, nk’uko byanditswe mu gitabo cya Musa.


19Ku munsi wa cumi na kane w’ukwezi kwa mbere, abari barajyanywe bunyago bahimbaza umunsi mukuru wa Pasika. 20Koko rero abalevi bari barisukuye, bose ari abasukure ; nuko bica intama za Pasika babigirira abari barajyanywe bunyago bose, abavandimwe babo b’abaherezabitambo kandi na bo ubwabo.

 

ZABURI   (Zab 122 (121),1-2, 3-4a, 4 b-5)

 

Inyik/ Nimuze tujye mu Ngoro y’Imana twishimye !

 

Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,

bati « Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!.

None urugendo rwacu rutugejeje

ku marembo yawe, Yeruzalemu !

 

Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,

umugi ucinyiye cyane.

Aho ni ho imiryango ya Israheli,

Imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro.

 

Aho ni ho Israheli iza gusingiza Uhoraho uko yabitegetswe ;

ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,

intebe yicaraho igihe aca imanza.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Lk 11, 28)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza.

Alleluya.

 

+ Luka   (Lk 8,19-21)

Muri icyo gihe, 19nyina wa Yezu n’abavandimwe be baza bamusanga, ariko babura uko bamugeraho kubera abantu benshi bari bamukikije. 20Babimenyesha Yezu bati «Nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze, barifuza ko mubonana. » 21Arabasubiza ati «Mama n’abavandimwe banjye, ni abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »