Amasomo ku wa Gatanu XXV, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Hagayi   (Hag 1, 15b ; 2,1-9)

1,15bMu mwaka wa kabiri umwami Dariyusi ari ku ngoma, 2,1ku munsi wa makumyabiri n’umwe w’ukwezi kwa karindwi, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa umuhanuzi Hagayi, ngo 2«Bwira Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli umutware wa Yuda, na Yozuwe mwene Yehosadaki umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abasigaye bose b’umuryango uti 3‘Ni nde muri mwe uko mukiriho, wigeze kubona iyi Ngoro mu ikuzo ryayo rya kera ? Ubu se bwo murabona imeze ite ? Mu maso yanyu se, ntimeze nk’akantu k’ubusabusa ? 4Noneho rero, uwo ni Uhoraho ubivuze, komera Zarobabeli ! Ukomere nawe Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru ! Mukomere namwe rubanda mwese mutuye igihugu ! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimutangire imirimo kuko ndi kumwe namwe, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’lngabo ubivuze. 5Nk’uko nabibasezeranyije igihe mwavaga mu Misiri, umwuka wanjye uzaba uri rwagati muri mwe ; ntimutinye !’

6« Koko rero Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze atya : Hasigaye igihe gito maze ngahungabanya ijuru n’isi, inyanja n’ubutaka. 7Nzahungabanya amahanga yose, ubukungu bwayo buzaze maze iyi Ngoro nyisendereze ikuzo, uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze. 8Feza ni iyanjye, na zahabu ikaba iyanjye! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze. 9Ikuzo iyi Ngoro izagira mu minsi iri imbere rizasumba kure iryo yahoranye, ni ko Uhoraho avuze, kandi aha hantu nzahagwiza amahoro, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze. »

 

ZABURI   (Zab 43 (42), 1, 2, 3, 4)

 

Inyik/ Nizeye Imana, ni yo mukiza wanjye !

 

Mana yanjye, ndenganura,

unkiranure n’inyoko y’abagomeramana ;

maze unkize abahendanyi n’abagome.

 

Mana yanjye, ko ari wowe mfiteho ubuhungiro,

kuki usa n’uwanyihakanye?

Kuki nagomba kugenda nijimye,

umwanzi anshumbirije ?

 

Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe,

bijye binyobora inzira,

maze bizangeze ku musozi wawe mutagatifu,

aho Ingoro yawe yubatse.

 

Ubwo nzegera urutambiro rw’Imana,

nsange Imana nkesha umunezero wose ;

maze Uhoraho Mana yanjye ngusingize,

ngucurangira inanga.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Mk 10, 45)

 

Alleluya Alleluya.

Umwana w’umuntu yazanywe no gukorera abandi,

no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka   (Lk 9, 18-22)

18Umunsi umwe, Yezu yasengeraga ahiherereye ari kumwe n’abigishwa be, maze arababaza ati « Rubanda bavuga ko ndi nde ? » 19Barasubiza bati « Bamwe bavuga ko uri Yohani Batisita, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse. » 20Yongera kubabaza ati « Mwebwe se muvuga ko ndi nde ?» Petero aramusubiza ati « Uri Kristu w’Imana.» 21Nyamara we abihanangiriza kutagira uwo babibwira. 22Yungamo avuga ko Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko, akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »