Amasomo ku wa Kane XXVIII, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma   (Rom 3, 21-30)

Bavandimwe, abantu bose baracumuye, naho Amategeko ya Musa abereyeho gusa gufasha umuntu kumenya icyaha. 21Ubu ngubu ariko ubutungane bw’Imana bwarahishuwe hatagombye amategeko ; intangamugabo ni amategeko n’abahanuzi. 22Ni ubutungane bw’Imana butangwa no kwemera Yezu Kristu, bukaba bugenewe abemera bose nta vangura. 23Kuko bose bagomye, bakivutsa ikuzo ry’Imana. 24Ariko bahabwa kuba intungane n’ineza yayo ku buntu, babikesha gucungurwa na Kristu Yezu. 25Ni We Imana yagize intangacyiru mu maraso ye ku bw’ukwemera, kugira ngo igaragaze ubutungane bwayo, Yo yarenze ku byaha bya kera 26mu gihe yabyihanganiraga. Ubu ngubu rero igaragaza ubutungane bwayo kugira ngo ibe intungane, kandi ihe kuba intungane ugengwa no kwemera Yezu.

 

27Wa mwirato ushingiye he se noneho ? Warashize. Uzize irihe teka ? Iryo kubahiriza amategeko ? Oya ! Ahubwo itegeko ry’ukwemera. 28Koko rero, turahamya ko umuntu ahabwa kuba intungane n’ukwemera, hatagombye ibikorwa by’amategeko. 29Mbese Imana yaba iy’Abayahudi bonyine ? Nta bwo se ari n’iy’abanyamahanga ? Yego, ni n’iy’abanyamahanga. 30Ubwo ari Imana imwe, izaha uwagenywe kuba intungane abikesha ukwemera, n’utagenywe na we abikesha ukwemera.

 

ZABURI   (Zab 130 (129), 1-2, 3-4, 5-6ab)

 

Inyik/ Uhoraho ahorana imbabazi, akagira ubuntu butagira urugero.

 

Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure,

Uhoraho, umva ijwi ryanjye.

Utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye !

 

Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,

Nyagasani, ni nde warokoka ?

Ariko rero usanganywe imbabazi,

kugira ngo baguhoranire icyubahiro.

 

Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose,

nizeye ijambo rye.

Umutima wanjye urarikiye Uhoraho,

kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI     (Zab 1, 2)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa umuntu uhimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, 

akayazirikana umunsi n’ijoro.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka   (Lk 11, 47-54)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishamategeko ati 47«Nimwiyimbire, mwe mwubakira imva z’abahanuzi kandi ari abasokuruza banyu babishe ! 48Bityo muba muhamya kandi mugashima ibyo abasokuruza banyu bakoze : bo bishe abahanuzi, mwebwe mukubakira imva zabo. 49Ni cyo cyateye lmana Nyir’ubuhanga bwose kuvuga ngo “Nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, bazica bamwe abandi babatoteze.” 50Ni yo mpamvu ituma ab’iyi ngoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose yamenetse kuva isi igitangira, 51uhereye ku maraso ya Abeli kugeza ku ya Zakariya batsinze hagati y’urutambiro n’Ingoro. Koko ndabibabwiye : ab’iyi ngoma bazayaryozwa ! 52Mwiyimbire bigishamategeko, mwe mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi, mwebwe ubwanyu ntimwinjire kandi n’abashatse kwinjira mukababuza !»


53Yezu avuye aho ngaho, abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kumuzira no kumuvugisha menshi bamubaza, 54bamwinja kugira ngo bamufatire mu magambo ye. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »