Amasomo ku wa Kabiri XXVIII, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma   (Rom 1, 16-25)

Bavandimwe, 16nta bwo nshishwa n’Inkuru Nziza kuko ari yo bubasha bw’Imana burokora uwemera wese, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki. 17Koko kandi ni muri yo ubutungane bw’Imana buhishurirwa bushingiye ku kwemera, bigakomeza ukwemera nk’uko byanditswe ngo « Intungane izabeshwaho n’ukwemera. » 18Koko rero, uburakari bw’Imana bwihishura buva mu ijuru burwanya abagomeramana bose, n’abagizi ba nabi bose bapfukirana ukuri muri iyo nabi.19Kuko icyo umuntu yamenya ku Mana kirabigaragariza: lmana yarakibahishuriye.


20Koko rero kuva isi yaremwa, ubwenge buhera ku byaremwe bugashyikira ibitagaragara by’Imana, ni ukuvuga  ububasha bwayo buhoraho na kamere yayo bwite. Bityo rero ntibabona uko biregura, 21kuko bamenye Imana ariko ntibayiha ikuzo, ngo bayishimire uko bikwiriye Imana ; ahubwo babaye abapfu bishinga ibitekerezo by’amanjwe, maze umutima wabo w’igipfapfa ucura umwijima. 22Birataga kuba abanyabwenge bahinduka abapfayongo, 23maze ikuzo ry’Imana idapfa barigurana ishusho isa n’umuntu uzapfa, isa n’ibiguruka, n’inyamaswa, n’ibikurura inda hasi. 24Ngiyo impamvu yatumye Imana ibagabiza ibyo umutima wabo urarikira, bakora ibiterasoni kugira ngo bihumanye umubiri. 25Bo baguranye ukuri kw’Imana ikinyoma, basenga ikiremwa baranagikorera, bahigika Rurema, Nyagusingizwa iteka ryose ! Amen.

 

ZABURI  (Zab 19 (18), 2-3,4-5)

 

Inyik/ Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana.

 

Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana, 

n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze.

Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo,

ijoro rikabimenyesha irindi joro.

 

Nanone nta nkuru, nta n’amagambo,

kuko ijwi ryabyo ritumvikana !

Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza,

n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi.

  

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI     (1 Heb 4, 12)

 

Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi, 

ricengera ibitekerezo by’umutirna wacu.

Alleluya.

 

IVANJILI 


+ Luka   (Lk 11, 37-41)

Muri icyo gihe, 37Yezu amaze kuvuga atyo, Umufarizayi aramutumira. Yinjira iwe bajya ku meza. 38Umufarizayi abonye ko atabanje gukaraba mbere yo gufungura, biramutangaza. 39Ariko Nyagasani aramubwira ati «Ni ko mwabaye mwebwe Abafarizayi : inkongoro n’imbehe murazisukura ndetse n’inyuma hazo, naho mwebwe imbere hanyu huzuye ubwambuzi n’ubugome. 40Mwa biburabwenge mwe ! Imana yaremye inyuma si Yo yaremye n’imbere ? 41Ahubwo nimujye mutanga imfashanyo ku byo mutunze, byose bizabatunganira.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »