ven.

07

oct.

2011

Amasomo ku wa Gatatu XXVIII, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma   (Rom 2, 1-11)

1Nta cyo uzabona wireguza wowe muntu uca urubanza, uwo uri we wese : kuko iyo ucira undi urubanza uba witsindisha ubwawe, kuko ugenza utyo nawe wowe uca urubanza. 2Tuzi ko Imana izacira urubanza abagenza batyo ikurikije ukuri. 3None se muntu ucira urubanza abakora ibyo bintu kandi nawe ubikora, wibwira ko uzasimbuka ute urubanza rw’Imana ? 4Cyangwa se waba usuzugura impuhwe zayo zitabarika, ubwihangane n’ubugwaneza bwayo, ukirengagiza ko ubuntu bwayo bukureshya ngo wicuze ?

5Noneho rero kuko wanangiye umutima wawe ukanga kwicuza, urihunikira uburakari bwa wa munsi w’uburakari Imana izahishura ko ica imanza zitabera, 6yo izitura buri wese ikurikije ibikorwa bye: 7ubugingo bw’iteka ku batacogoye mu gukora ikiri cyiza ; bashakashaka ikuzo, icyubahiro n’ukutazapfa ; 8naho uburakari n’umujinya ku bivumbuye, ntibumve ukuri, bakayoboka inabi. 9Impagarara n’ishavu birakokama buri mutima w’umuntu ukora ikibi, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki ; 10naho ikuzo, icyubahiro n’amahoro kuri buri wese ukora icyiza, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki. 11Kuko Imana itareba igihagararo cy’abantu.

 

ZABURI   (Zab 62 (61), 6-7, 8-9)

 

Inyik/ Imana izahemba buri wese ikurikije ibikorwa bye.

 

Mutima wanjye, shakira amahoro iruhande rw’Imana yonyine,

kuko amiringiro yanjye yose ari yo akomokaho.

Ni yo yonyine rutare rwanjye n’agakiza kanjye,

ni yo buhungiro butavogerwa, sinteze guhungabana.

 

Agakiza kanjye n’ishema ryanjye mbikesha Imana,

ni yo rutare rudahangarwa n’ubuhungiro bwanjye.

Rubanda mwese, nimuyiringire igihe cyose,

muyibwire ikibari ku mutima ;

rwose Imana ni yo buhungiro bwacu !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Zab 19 (18), 9)

 

Alleluya AIleluya.

Amategeko y’Uhoraho anezereza umutima,

akamurikira umuntu.

Alleluya.

 

IVANJILI 


+ Luka   (Lk 11, 42-46)

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati 42« Nimwiyimbire Bafarizayi, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’izindi mboga zose, ariko mukirengagiza ubutabera n’urukundo rw’Imana. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi! 43Nimwiyimbire Bafarizayi, mwe mukunda intebe za mbere mu masengero, no kuramukirizwa ku karubanda. 44Nimwiyimbire ; mwe mumeze nk’imva zitagira ikiziranga ; bakazinyura hejuru batabizi ! »


45Nuko umwe mu bigishamategeko abwira Yezu ati «Mwigisha, iyo uvuga utyo natwe uba udutuka. » 46We rero aramusubiza ati « Nimwiyimbire namwe bigishamategeko, kuko mukorera abantu imitwaro iremereye, ariko mwe ntimukoze n’urutoki rwanyu kuri iyo mitwaro !»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »