Amasomo Icyumweru cya XVIII Gisanzwe A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi   (Iz 25, 6-9) 

Kuri uwo munsi, 6Uhoraho azakorera amahanga yose umunsi mukuru kuri uyu musozi, abazimanire inyama z’ibinure, banywe divayi iryohereye, abahe inyama zoroshye na divayi imininnye neza. 7Azatanyagurira kuri uyu musozi umwenda wari ubambitse hejuru y’imiryango yose, n’igishura cyari cyoroshe amahanga yose. 8Azatsemba burundu icyitwa urupfu, Uhoraho Imana ahanagure amarira ku maso yose, avaneho ikimwaro cy’umuryango we mu gihugu cyose. Ibyo ni Uhoraho ubwe wabivuze. 9Uwo munsi bazavuga bati «Uhoraho ni we Mana yacu. Twaramwiringiye aratubohora, amizero yacu ari muri Uhoraho. Nitwishime tunezerwe, kuko aducungura.»

 

ZABURI   (Zab 23 (22), 1-2a, 2b-3,4, 5, 6)

 

Inyik/ Nyagasani, tuzibanira nawe ubuziraherezo.

 

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

Nta cyo nzabura !

Andagira mu rwuri rutoshye.

 

Anshora ku mariba y’amazi afutse,

maze akankomeza umutima.

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigiriye kubahiriza izina rye.

 

N’aho nanyura mu manga yijimye,

nta cyankura umutima kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

 

Imbere yanjye uhategura ameza,

abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

 

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

abe ari ho nibera iminsi yose.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi   (Fil 4, 12-14.19-20)

Bavandimwe, 12nzi kubaho ntunzwe na bike, nzi no kubaho muri byinshi. Muri byose buri gihe nitoje guhaga no gusonza, gukira no gukena. 13Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga. 14Icyakora mwagize neza muntabara mu kaga. 19Kandi Imana yanjye, mu bukungahare n’ikuzo byayo, izabasenderezaho ingabire zayo mu byo mukeneye byose muri Kristu Yezu. 20Nihakuzwe Imana Umubyeyi wacu iteka ryose. Amen.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Dore Pasika ya Nyagasani uganje mu muryango we :

Hahirwa abatumiwe mu birori by’isangira ryo mu Ngoma y’ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo   (Mt 22, 1-14)

Muri icyo gihe, 1Yezu yongera kubabwirira mu migani ati 2«Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we; 3agatuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza. 4Nuko yongera gutuma abandi bagaragu, kugira ngo babwire abatumiwe bati ‘Dore nateguye amazimano; ibimasa byanjye n’amatungo yanjye y’imishishe byabazwe, byose byatunganye nimuze mu bukwe.’ 5Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe mu murima we, undi mu bucuruzi bwe, 6maze abandi bafata abagaragu babagirira nabi, barabica. 7Umwami ararakara yohereza ingabo ze zirimbura abo babisha, kandi zitwika umugi wabo. 8Hanyuma abwira abagaragu be ati ‘Iby’ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye. 9Nimugende rero mu mayirabiri, mutumire mu bukwe abantu bose muhura.’ 10Abo bagaragu bakwira amayira bakoranya abo babonye bose, ari ababi, ari n’abeza, maze inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa. 11Nuko umwami arinjira ngo arebe abari ku meza, maze ahabona umuntu utambaye iby’ubukwe. 12Aramubwira ati ‘Mugenzi wanjye, waje ute hano udafite umwambaro w’abakwe ?’ Undi araceceka. 13Nuko umwami abwira abahereza ati ‘Nimumubohe amaguru n’amaboko, mumujugunye hanze mu mwijima, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’ 14Koko hahamagarwa benshi, hagatorwa bake.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »