lun.

03

oct.

2011

Inyigisho Icyumweru cya XXVII Gisanzwe A

1. Amasomo yo kuri iki cyumweru aratangizwa n’amagambo y’ubusizi bw’abayahudi, aho Izayi agira ati: “reka ndirimbire inshuti yanjye, indirimbo y’uwo nkunda n’iy’umuzabibu we”. Ni indirimbo yagenewe abahinzi b’imizabibu, ikaba ari indirimbo y’urukundo kuko umuzabibu wari ikimenyetso cy’umugore ukunzwe. Ariko ikibabaje ni uko uwo mugore ukunzwe, ushushanya Israheli umuryango w’Imana, atamenye urukundo akundwa ngo arwubahe kandi arwubahirize. Niyo mpamvu umuhanuzi Izayi akomeza agira ati: “nyir’umuzabibu yizeraga ko uzera imbuto nziza, ariko wo wera imbuto mbi”. Ati none nimunkiranure: “ Icyo nagombaga gukorera umuzabibu wanjye nkaba ntaragikoze ni ikihe?”.

 

2. Aya magambo ateye agahinda Nyagasani natwe ayatubwira ababaye kubera ko yaturemye adukunze, aturemana ubwiza butangaje, twese atugira ibirezi bye, aduha ifumbire y’urukundo, atwuhiza impuhwe ze zihoraho iteka, nyamara yaza kudushakaho imbuto nziza agasanga kenshi twamushinganye ijosi. Imana yifuje ko twaba muri paradizo, kuko yaturemye turi beza twese ikatubibamo urubuto rwo kubana neza, ariko rimwe na rimwe ntitubikozwa twihitiramo kurangwa n’amatiku, munyangire,gusuzugura abandi cyangwa se izindi ngeso mbi zikomeretsa abavandimwe. None rero, icyo Imana itadukoreye twifuza ko yadukorera ni ikihe?

 

3. Pawulo ati “nyamuneka nimumenyeshe Imana icyo mukeneye muyisenga, muyinginga munayishimira”. Ese iyi nama isumba izindi, ituma twigarukamo tukarebesha amaso yacu yombi amakosa yacu turayubahiriza? Pawulo arongera ati “bavandimwe, icyitwa icy’ukuri cyose kimwe n’igikwiye kubahwa, igitunganye, ikitagira inenge, igikwiye gukundwa no kuratwa, mbese icyitwa ingeso nziza cyose kandi gikwiriye ishimwe, abe aricyo muharanira”. Muntu ntiyari akwiye kuvuga ko Imana itamuhaye uburyo bwo kwisuzuma no gusuzuma imikorere ye! Pawulo arifuza ko twaba abantu, tukagwa neza kandi tukagwira abandi neza, Pawulo arifuza ko twaba abanyakuri, tukamenya kubaha. Kubahuka kirazira, kubahuka ishusho y’Imana iri muri mugenzi wanjye, nyigirira nabi ni sakirilego ikomeye. Muntu w’Imana arashinganywe, akwiye icyubahiro. Ariko nanone abandi sibo bagomba kumpa icyubahiro gusa. Nanjye biransaba kwiyubaha no kwiyubahisha kandi nkubaha abandi. Ntacyo Imana itadukoreye, nitwere imbuto nziza twiyubaha kandi twubahana. Ntitugashavuze ishusho y’Imana iturimo.

 

4. Mu Ivanjili, Yezu aragaruka k’umuzabibu, ati “habayeho umuntu wari ufite umurima awuhingamo imizabibu maze awatira abahinzi”. Ikibabaje ni uburyo abo bahinzi batamwubashye, ahubwo bakaba barahishemo kwica abagaragu be. Nyir’umuzabibu yari yiteze gusarura ineza yagiriye abahinzi abaha uburyo bwo kubona imibereho, ariko bamwituye urupfu, bamwambura abe, bamutera intimba k’umutima. Ntibyaciriye aho kuko n’umwana we yakundaga yamubatumyeho maze aho gushyira agatima impembero ngo bareke ubugome bwabo, bicuze kandi bihane, badukiriye n’umwana we baramwica.

 

5. Kenshi ntituzirikana ku kababaro dutera Imana n’abavandimwe iyo duhisemo inzira yo kugira nabi, kenshi muntu ntabasha kwicara ngo arebe uburyo kubabaza umutima w’Imana n’uw’umuntu mugenzi wacu ari ukwica urukundo, ari uguhemuka bitagira urugero. Uyu mugani ugaragaza ukuntu abanyaisraheli bageze aho batitwara neza mu maso y’Imana kandi bari umuryango Imana yari yarakundwakaje, ntabwo ariko aribo gusa ureba kuko ugaragaza ukunangira umutima kwa muntu w’ibihe byose n’ubugome bwagiye bumuranga. Icyo Imana ishaka, ni uko twaba muri bariya bahinzi bandi yagabira umuzabibu we maze tukemera kujya tumuha ibyatamurima by’urukundo, byo kubaha ubuzima na bagenzi bacu. Ese mama, ako gatambwe twiyemeje kugatera?


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »