Amasomo ku wa Mbere XXVII, A

Isomo rya Mbere


Igitabo cy’Umuhanuzi Yonasi    (Yon 1, 1-16 ; 2, 1.11) 

1,1Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yonasi mwene Amitayi riti ! 2« Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze uyimenyeshe ko ubukozi bw’ibibi bwabo bwangezeho ! » 3Yonasi ashyira nzira, ariko agenda ahungira i Tarishishi kure y’Uhoraho. Amanuka ajya i Yope ahasanga ubwato bwerekeje i Tarishishi, yishyura urugendo, arabwurira ngo ajyane na bo i Tarishishi kure y’Uhoraho. 4Nuko Uhoraho ateza inkubi y’umuyaga mu nyanja, maze inyanja igira umuhengeri ukabije, ku buryo ubwato bwari bugiye gusandara. 5Abasare bashya ubwoba, buri wese atakambira imana ye. Ni bwo bajugunye imitwaro yose mu nyanja ngo borohereze ubwato. Ubwo Yonasi we yari yibereye mu bwato hasi, aryamye yisinziriye.

6Umukuru w’abasare aramwegera maze aramubwira ati «Ni kuki wisinziriye ? Baduka utakambire Imana yawe, ahari yo iratwibuka maze twoye kurimbuka.» 7Nuko barabwiana bati «Nimuze dukoreshe ubufindo, maze tumenye uwadukururiye iki cyago.» Bakora ubufindo maze bufata Yonasi. 8Baramubwira bati «Ngaho tubwire ikikugenza ! Uratururuka he? Iwanyu ni he? Mbese mu bwoko uri umuki?» 9Arabasubiza ati «Ndi Umuhebureyi nkaba nemera Uhoraho, lmana y’ijuru, yo yaremye inyanja n’ubutaka. » 10Ba bantu bagira ubwoba bwinshi, maze baramubaza bati « Wacumuye iki rero ?» Bari bazi ko ahunze Uhoraho kuko ubwe yari yabibatekerereje. 11Baramubwira bati «Tukugenze dute kugira ngo inyanja itworohere ?» Kuko inyanja yagendaga irushaho kwicunda. 12Arabasubiza ati « Nimunterure munjugunye mu nyanja irahita iborohera, kuko ndabizi, ni jye watumye umuhengeri ukaze ubabuza uburyo. » 13Ba bantu baragashya bagira ngo bashyikire inkombe biba iby’ubusa : inyanja yarushagaho kwicunda ibarwanya. 14Ni ko kwambaza Uhoraho bavuga bati « Uhoraho, tubabarire twoye gushira tuzira kurwana ku buzima bw’uyu muntu utagize icyo adutwara, kandi amaraso ye ntadusame kuko ari wowe, Uhoraho, wabyishakiye.»

15Nuko bajuguta Yonasi bamujugunya mu nyanja, na yo ihita icubya ubukana. 16Ba bantu bagirira Uhoraho igitinyiro cyinshi. Bamutura igitambo kandi bamugirira amasezerano. 2,1Uhoraho ategeka ifi nini kumira Yonasi, Yonasi amara mu nda y’ifi iminsi itatu n’amajoro atatu. 11Uhoraho ategeka ifi, iruka Yonasi ku nkombe.

 

INDIRIMBO   (Yonasi 2, 3, 4, 5, 8)

 

Inyik/ Uhoraho, Mana yanjye,

ni wowe wazahuye mu rwobo ubuzima bwanjye.

 

Ubwo nari mu kaga natakiye Uhoraho maze aransubiza.

Ubwo nari ikuzimu narahamagaye wumva ijwi ryanjye.

 

Wari waranjugunye mu ndiba y’inyanja, rwagati muri zo,

maze ngotwa n’umwuzure.

Imivumba yawe yose n’ingashya byawe binyirohaho.

 

Nanjye nkavuga nti « Nciwe mu maso yawe ;

nzongera kureba nte Ingoro yawe ntagatifu ? »

 

Igihe nari nihebye, nta mutima nkigira,

ni bwo nibutse Uhoraho,

maze isengesho ryanjye rikugeraho

mu Ngoro yawe ntagatifu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (1 Yh 4, 21)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani yaduhaye itegeko rishya :

ukunda Imana, akunde na mugenzi we.

Alleluya.

 

+ Luka   (Lk 10, 25-37)

Muri icyo gihe, 25umwigishamategeko arahaguruka, abaza Yezu amwinja ati «Mwigisha, ngomba gukora iki kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka ?» 26Yezu aramubwira ati «Mu Mategeko handitsemo iki ? Usomamo iki ?» 27Undi aramusubiza ati « Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.» 28Yezu aramubwira ati « Ushubije neza; ubigenze utyo uzagira ubugingo.»

29Nyamara we kugira ngo yikure mu isoni, abwira Yezu ati «Ariko se mugenzi wanjye ni nde ?» 30Yezu araterura ati «Umuntu yamanutse i Yeruzalemu ajya i Yeriko, maze agwa mu gico cy’abajura baramwambura, baramuhondagura maze bamusiga ari intere. 31Umuherezabitambo aza kumanuka muri iyo nzira, aramubona arihitira, 32Haza n’umulevi, na we aramubona arihitira. 33Nuko Umunyasamariya wari mu rugendo amugeze iruhande, aramubona amugirira impuhwe. 34Aramwegera apfuka ibikomere bye, amaze kubyomoza amavuta na divayi. Hanyuma amwuriza indogobe ye, amujyana ku icumbi amwitaho. 35Bukeye afata amadenari abiri ayaha nyir’icumbi, aramubwira ati “Umwiteho, maze ibindi uzamutangaho nzabikwishyura ngarutse.” 36Muri abo uko ari batatu, uwo ukeka ko ari mugenzi w’uwaguye mu gico cy’abajura ni uwuhe ? » 37Umwigishamategeko arasubiza ati « Ni uwamugiriye impuhwe. » Yezu aramubwira ati « Genda nawe ugenze utyo. »  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »