Amasomo ku wa Kane

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Umuhanuzi Malakiya   (Mal 3, 13-20a)

 

Uhoraho aravuga ati 13« Muravuga amagambo ansesereza, hanyuma mukabaza muti “Ese amagambo twakuvuze ni ayahe ?” 14Muravuga muti “nta kamaro gukorera lmana. Bimaze iki gukurikiza amategeko yayo no kujya mu cyunamo imbere y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo ? 15Ubu abirasi ni bo twita abanyamahirwe, ndetse n’abagiranabi ni bo bamerewe neza ; ubwo bagerageza Imana bwose nta cyo bibatwara !”

 

16Ibyo byatumye abubaha Uhoraho bajya impaka, maze Uhoraho abatega amatwi yumva amagambo yabo. Nuko imbere ye handikwa mu gitabo amazina y’abantu bubaha Uhoraho, bakambaza izina rye. 17Nuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo aravuga ati «Umunsi nzigaragaza, abo bantu bazaba abanjye, bazaba nk’umunani wanjye bwite. Nzabagirira neza nk’uko umubyeyi agenzereza umwana we umukorera ; 18bityo muzongere murebe imitandukanire y’intungane n’umugome, iy’ukorera Imana n’utayikorera. 19Dore haje Umunsi utwika nk’itanura ; abirasi bose n’abagome bakazagurumana nk’ibyatsi. Umunsi uje uzabahindura umuyonga, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuga, nta cyo uzabasigira na busa, cyaba umuzi cyangwa ishami. 20aNaho mwebwe abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire yaryo.» 

 

ZABURI   (Zab 1, 1-2, 3-4a, 4b-6)

 

Inyik/ Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho.

 

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, 

akayazirikana umunsi n’ijoro !

 

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda :

 

Bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga,

ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya AIIeluya.

Nyagasani Mana, kingura umutima wacu,

kugira ngo dushakashakane urukundo amagambo y’Umwana wawe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka   (Lk 11, 5-13)

Muri icyo gihe, 5Yezu abwira abigishwa be ati « Tuvuge ko umwe yaba afite incuti akagenda ayigana mu gicuku, akayibwira ati “Mugenzi wanjye, nguriza imigati itatu ; 6dore incuti yanjye iri mu rugendo intungutseho, none mbuze icyo nyiha.” 7Hanyuma undi akamusubiriza mu nzu ati “Windushya ! Dore nakinze kandi jye n’abana banjye turaryamye ; sinshobora kubyuka ngo nguhe iyo migati.” 8Ndabibabwiye : n’aho atabyutswa no kumuhera ko ari incuti ye, yabyutswa n’uko yamubujije uburyo, maze akamuha ibyo akeneye byose. 9Nanjye ndabibabwiye nti : musabe muzahabwa ; mushakashake muzaronka ; mukomange muzakingurirwa. 10Kuko usaba wese ahabwa, ushakashaka akaronka, n’ukomanga agakingurirwa. 11Mbese ni nde mubyeyi muri mwe, umwana we yasaba umugati akamuhereza ibuye ? Cyangwa se yamusaba ifi, aho kuyimuha akamuhereza inzoka ? 12Cyangwa se yamusaba igi, akamuhereza manyenga ? 13Niba rero mwebwe n’ububi bwanyu muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye ?» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »