Amasomo ku wa Kabiri XXVII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Yonasi    (Yon 3, 1-10)

1Ijambo ry’Unoraho ribwirwa Yonasi ubwa kabiri riti 2«Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze ubamenyeshe icyo nzakubwira.» 3Yonasi arahaguruka maze ajya i Ninivi, akurikije ijamho ry’Uhoraho. Ninivi rero ikaba umugi mugari bihebuje, kuwugenda byari iminsi itatu. 4Yonasi yinjira mu mugi, akora urugendo rw’umunsi umwe. Yigisha agira ati «Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka. » 5Abantu b’i Ninivi bemera Imana, batangaza igisibo, bambara ibigunira kuva ku mukuru kugeza ku muto. 6Rya jambo riza kugera ku mwami wa Ninivi, na we ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, yambura igishura, yambara ikigunira, yicara mu ivu. 7Nuko batangaza muri Ninivi iteka ry’umwami n’abakuru bo mu gihugu, rivuga riti « Abantu n’inyamaswa n’amatungo, ari amaremare n’amagufi ntibigire icyo birya, ntibirishe kandi ntibiywe n’amazi. 8Nibyambare ibigunira,  baba abantu, zaba inyamaswa, nibitakambire Imana n’imbaraga zose, maze buri wese areke imigirire ye mibi, n’urugomo rwitwaza amaboko. 9Ni nde wamenya niba Imana itahindura imigambi, umujinya ugashira mu mutima maze ntitube tugipfuye ? » 10Imana ibonye ibyo bakoraga, n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, na yo ihindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza.

 

ZABURI   (Zab 130 (129),1-2, 3-4, 7b.8)

 

Inyik/  Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu, 

Nyagasani, ninde warokoka ?

 

Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure,

Uhoraho, umva ijwi ryanjye.

Utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye !

 

Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,

Nyagasani, ni nde warokoka ?

Ariko rero usanganywe imbabazi,

kugira ngo baguhoranire icyubahiro.

 

Kuko Uhoraho ahorana imbabazi,

akagira ubuntu butagira urugero.

Ni we uzakiza Israheli,

ibicumuro byayo byose. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Hish 3, 20)

 

Alleluya Alleluya. 

Hahirwa uwumva ijwi rya Nyagasani akamukingurira,  

azagira ihirwe n’umunezero.

Alleluya.

 

IVANJILI 


+ Luka    (Lk 10, 38-42)

 Muri icyo gihe, 38Yezu akomeza urugendo n’abigishwa be, agera mu rusisiro maze umugore witwa Marita aramwakira. 39Yari afite mwene nyina witwa Mariya, akaba yicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani, yumva amagambo ye. 40Marita we yari ahugiye mu byo gushaka amazimano. Ageze aho araza abwira Yezu ati «Mwigisha, nta cyo bikubwiye kubona murumuna wanjye amparira imirimo yose? Mubwire aze amfashe ! » 41Ariko Nyagasani aramusubiza ati « Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi ; 42nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza,  udateze kuzamwamburwa. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »