Inyigisho Icyumweru cya XXVI, A

1. Ivanjili y’iki cyumweru iradusaba gutega amatwi Matayo utubwira umugani w’abahungu babiri ise yasabye kujya gukora mu muzabibu we. Umwe akikiriza ati yego Dawe ndi bujyeyo ariko nyuma akanangira umutima akanga kujyayo, undi agatsembera se ati sinjyayo nyamara akaza gushyira agatima impembero maze agafata umugambi wo guhindura ibyo yavuze nuko akajya mu murima wa se.


2. Matayo ni we wenyine utubwira umugani w’aba bahungu babiri. Icyo yifuza kubwira no kwigisha umuryango yari ashinzwe, ariko kandi natwe akaba atubwira, ni uko icya ngombwa atari ukuvuga gusa ngo dushoboye iki, twakora iki, turi ibihangange n’ibitangaza, icya ngombwa kandi gikwiye ni ukugaragaza ibikorwa. Matayo arifuza kubwira abamwumva ko kumenya ko dukeneye guhinduka kugira ngo tubashe gusanganiza Yezu ibikorwa aho kumusanganiza akarimi keza ari umugisha kandi bikaba amahirwe kuko bituma twisubiramo tukabona kwisubiraho. Guhinduka no kumenya ko igihe cyose dufashe umwanzuro wo kugarukira Imana no gukora ugushaka kwayo ni cyo Imana idutegerejeho. Imana ntijya yiheba kubera ibyaha byacu. Ihora itegereje kutwakirana impuhwe n’urukundo. Yifuza ko twahinduka, tukareka kurangwa n’amagambo ahubwo tukarangwa n’ibikorwa.


3. Kudahindura imyumvire n’imitekerereze tugendeye ku Ijambo ry’Imana, ni ukwihemukira, ni ukwisibira amayira. Niyo mpamvu Yezu avuga ati ˝ibyomanzi n’abasoresha bazabatanga mu ijuru˝. Bo isi yarangije kubacira urubanza, ariko mu mutima wabo bafite uburyo babanye na Nyagasani kandi wenda muri bo batangiye inzira yo kwisubiraho no kugarukira Imana mu gihe abumva ko bakomeye, ko ari abanyedini, ko aribo ubutumwa bwiza bw’Imana bugomba kunyuraho wenda banangiye muri bo bakaba basigaye bameze nk’umuyoboro gusa wahomeye ntutume utwo tuzi tw’ubuzima tubinjiramo ngo batangire guhindukirira Yezu.


4. Yezu ntiyifuza ko haba uwo twacira urubanza, ni we uzi ikiri k’umutima wa buri wese. Umuhanuzi Ezekiyeli ni we utubwira ko Imana itifuza ko hari umwana wayo wapfa, cyangwa wazimira. Imana yifuza ko muntu aho ava akagera yagira ubuzima. Buri wese ashobora kwitwara uko abyumva n’uko abishaka, bikaba byumvikana ko iyo yitwaye nabi bibabaza abe n’Imana, ariko Imana ntabwo ihita imukuraho amaboko, ahubwo itegereza ko uwari wayiteye umugongo yakwisubiraho.


5. Yezu rero icyo atwifuzaho si ukumuyoboka tumugaragariza gusa ku karimi ko tumwemera kandi ko tumuririmba amanywa n’ijoro, ndetse tukagera n’aho ishyaka rye ryaduharanya bikaba byatuma tubangamira uwo tutabyumva kimwe, utemera nkatwe. Icyo Yezu adutezeho ni ukumenya ko kumwemera, kumukunda no gukora mu muzabibu we, ari ukwemera guhinduka, tukakira mugenzi wacu neza kabone n’iyo yaba atandukanye natwe b’ihabya mu myumvire no mu mitekererezo ndetse no mu miterere. Ni ukwakira neza ubabaye nuri mu bibazo, ni ukwihanganirana. Mutagatifu Pawulo ni we utubwira ati: ˝Nimugire mu mitima yanyu amatwara ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe : N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu˝. Natwe nitwige kuba abantu nka Yezu.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »