Amasomo ku wa Kane XXVI, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya Nehemiya   (Neh 8, 1-4a.5-6.8-12)

Mu mboneko z’ukwezi kwa karindwi, 1imbaga yongera gukoranira ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi, bose bashyize hamwe. Nuko babwira Ezira, umwanditsi, ngo azane igitabo cy’Amategeko ya Musa, Uhoraho yari yarahaye Israheli. 2Ezira, umuherezabitambo, azana igitabo cy’Amategeko imbere y’ikoraniro ryose. Kuri uwo munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi hari hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. 3Nuko kuva mu museke kugeza ku manywa y’ihangu, Ezira asomera icyo gitabo aho ku karubanda imbere y’Irembo ry’Amazi hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. Imbaga yose yari yitonze, bateze amatwi igitabo cy’Amategeko. 4aUmwanditsi Ezira yari ahagaze ahantu hirengeye bari bamuteguriye bakoresheje ibiti.

 

5Ezira abumbura igitabo bose bamureba, kuko aho yari ahagaze yabasumbaga uko bangana, maze akimara kukibumbura imbaga yose irahaguruka. 6Ezira abanza gushimira Uhoraho, Imana y’Igihangange, maze imbaga na yo ishyira amaboko ejuru, bose bakikiriza icyarimwe bati « Amen ! Amen ! » Nuko barunama, bapfukamira Uhoraho bubitse uruhanga ku butaka. 8Ibyo Ezira yamaraga gusoma mu gitabo cy’Amategeko y’Imana, yabihinduraga mu rurimi rwa bose kandi akabibasobanurira maze bakabyumva.

9Nuko (Nehemiya, Umunyacyubahiro), Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi, hamwe n’abalevi basobanuriraga rubanda, babwira imbaga bati « Uyu munsi weguriwe Uhoraho, Imana yanyu !

 

Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije kandi mwirira ! » Koko kandi imbaga yari yamaze kumva ayo magambo, maze bose baraturika bararira. 10Ezira arongera arababwira ati «Nimugende murye inyama z’amatungo y’ imishishe, munywe n’inzoga ziryohereye kandi musangire n’abatagize icyo bategura; kuko uyu munsi weguriwe Nyagasani. Ntimugire agahinda, kuko ibyishimo by’Uhoraho ari byo buhungiro bwanyu. » 11Maze abalevi na bo bagahoza imbaga bavuga bati « Nimuceceke kuko uyu munsi ari umunsi mutagatifu ; kandi mwikomeza kugira agahinda ! » 12Nuko rubanda bose bajya kurya no kunywa, boherereza n’abatagize icyo bategura maze bose baridagadura; kuko bari bumvise neza ijambo babwiwe.

 

ZABURI (Zab 19 (18), 8, 9, 10, 11)

 

Inyik/ Amategeko y’Uhoraho anezereza umutima.

 

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima ;

amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

 

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,

kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye ;

biryohereye kurusha ubuki,

kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu !

 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mk 1, 15)

 

Alleluya Alleluya.

Ingoma y’Imana iregereje:

Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza !

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka (Lk 10, 1-12)

Muri icyo gihe, 1mu bigishwa ba Nyagasani ahitamo abandi mirongo irindwi na babiri, maze abohereza imbere ye babiri babiri, mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kunyura. 2Arababwira ati «Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake ; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye. 3Ngaho nimugende; dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura. 4Ntimugire icyo mujyana, kaba agasaho k’ibiceri, waba umufuka, zaba inkweto ; kandi mwirinde guhera mu nzira rnuramukanya. 5Urugo rwose mwinjiyemo mubanze muvuge muti ”Amahoro kuri iyi nzu !” 6Nihaba umuntu w’amahoro, amahoro yanyu azamusakaraho ; nahabura azabagarukira. 7Mugume muri iyo nzu, munywe kandi murye icyo babahaye, kuko umukozi akwiriye igihembo cye. Ntimukave mu nzu mujya mu yindi. 8Umugi wose muzinjiramo bakabakira, muzarye ibyo babahereje. 9Mukize n’abarwayi muhasanze kandi mubabwire muti “Ingoma y’Imana ibari hafi !” 10Naho rero umugi wose muzinjiramo ntibabakire, muzajye mu materaniro yabo muvuge muti 11”Dore n’umukungugu w’umugi wanyu wadufashe ku birenge, turawukunguse kandi turawubasigiye ! Icyakora mubimenye neza, Ingoma y’Imana ibari hafi.” 12Ndabibabwiye : kuri wa munsi w’urubanza, Sodorna izababarirwa kurusha uwo mugi.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »