sam.

24

sept.

2011

Amasomo ku wa Gatatu XXVI, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya Nehemiya  (Neh 2, 1-8)

Jyewe Nehemiya, icyo gihe nari nshinzwe guhereza umwami divayi. 1Bigeze mu kwezi kwa Nisani k’umwaka wa makumyabiri w’ingoma y’umwami Aritashuweru, kuko nari nshinzwe divayi, mfata divayi njya guhereza umwami. Kuva mbere, nta na rimwe nari nigeze ngira agahinda imbere ye. 2Umwami ni ko kumbaza ati « Ni kuki ureba nk’ubabaye ? Aho nturwaye ? Waba se hari ikindi ufite kikubabaje ku mutima ? » Mbyumvise ntahwa n’ubwoba bwinshi. 3Nuko mbwira umwami nti « Umwami arakarama ! Nabura nte kurebana agahinda, kandi umurwa urimo imva z’abasokuruza banjye warasenyutse, n’amarembo yawo agatwikwa?»


4Umwami arambaza ati « Icyo ushaka se ni iki ? » Ako kanya nambaza Imana Nyir’ijuru, 4maze nsubiza umwami nti «Niba ibyo bitunganiye umwami, kandi umugaragu wawe akakugiraho ubutoni, unyohereze mu gihugu cya Yuda, mu murwa urimo imva z’abasokuruza banjye kugira ngo nongere nywubake.» 6Ubwo umwami yari yicaranye n’umwamikazi, ni ko kumbaza ati «Urugendo rwawe ruzamara igihe kingana iki ? Uzagaruka ryari?» Umwami muha igihe nzamarayo, nuko arabishima ni ko kubinyemerera.


7Ndongera mbwira umwami nti « Niba ibyo bitunganiye umwami, bampe inzandiko nshyira abategetsi b’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo bazandeke mpite ngere mu gihugu cya Yuda. 8Nibanyandikire kandi n’urundi rwandiko rwo gushyira Asafu, umurinzi w’ishyamba ry’umwami, kugira ngo azampe ibiti byo kubazamo ibikingi by’amarembo yegereye Ingoro, iby’inkike z’umugi ndetse n’iby’inzu nzabamo. » Umwami arabinyemerera byose, kuko Imana yari kumwe nanjye.

 

ZABURI   (Zab 137 (136), 1-2, 3, 4-5, 6)

 

Inyik/ Yeruzalemu, ururimi rwanjye ruzumire mu gisenge cy’akanwa,

niba ndetse kukuzirikana.

 

Ku nkombe z’inzuzi z’i Babiloni,

Ni ho twicaraga maze tukarira,

iyo twibukaga Siyoni.

Mu mashami y’imizibaziba yaho,

ni ho twamanikaga inanga zacu.

 

Ni bwo abari baratwigaruriye,

badusabaga kubaririmbira,

n’abatwicishaga agahato,

bakatwinginga ngo tubabyinire,

bagira bati « Nimuturirimbire akaririmbo k’i Siyoni.»

 

Twaririmba dute indirimbo y’Uhoraho,

mu gihugu cy’amahanga ?

Yeruzalemu, ningira ubwo nkwibagirwa,

indyo yanjye izumirane !

 

Ururimi rwanjye ruzumire mu gisenge cy’akanwa,

niba ndetse kukuzirikana,

niba ntagize Yeruzalemu,

imena mu binshimisha !

 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Uyu munsi Nyagasani araduhamagara,

tumukurikire mu nzira z’Ivanjili.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka (Lk 9, 57-62)

57Igihe bari mu nzira bagenda, umuntu umwe aramubwira ati « Nzagukurikira aho uzajya hose. » 58Yezu aramusubiza ati «Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari ; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho arambika umutwe.» 59Yezu abwira undi ati « Nkurikira. » We aramusubiza ati « Reka njye guhamba data. » 60Yezu aramubwira ati « Reka abapfu bahambe abapfu babo ; naho wowe genda ujye kwamamaza Ingoma y’Imana. » 61Undi na we ati « Mwigisha, nzagukurikira, ariko reka mbanze njye gusezera ku bo mu rugo. » 62Yezu aramusubiza ati « Umuntu wese watangiye guhinga agasubiza amaso inyuma, uwo ntakwiye gukorera Ingoma y’Imana.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »