Amasomo ku wa Gatanu XXVI, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Baruki   (Bar 1, 15-22)

15Ubutabera ni ubwa Nyagasani Imana yacu, naho twebwe icyo dukwiriye ni ugukorwa n’ikimwaro, nk’uko bimeze ubu ku muntu wese wo muri Yuda no ku baturage b’i Yeruzalemu, 16ku bami n’abatware bacu, ku baherezabitambo, abahanuzi n’ababyeyi bacu. 17Ni koko twacumuye kuri Nyagasani, 18turamusuzugura kandi ntitwumva ijwi rya Nyagasani Imana yacu, ryaduhuguriraga kugendera mu nzira z’amategeko ye. 19Kuva ubwo Nyagasani avanye abasekuruza bacu mu gihugu cya Misiri kugeza uyu munsi, twakomeje guhemukira Nyagasani Imana yacu, turigomeka twanga kumva ijwi rye. 20Ngiyo imvano y’ibyago n’imivumo bitaduhwemera kugeza na n’ubu, nk’uko Nyagasani yabibwiye Musa umugaragu we, igihe avanye abasekuruza bacu mu Misiri kugira ngo aduhe igihugu gitemba amata n’ubuki. 21Twanze kumva ijwi rya Nyagasani Imana yacu, ngo dukurikize amabwiriza yose y’abahanuzi yatwoherereje ; 22ahubwo twarigendeye buri muntu akurikije ibyifuzo bibi by’umutima we, tujya gukorera izindi mana maze dukora dutyo ibidatunganiye Nyagasani, Imana yacu.

 

ZABURI   (Zab 79 (78), 1, 2, 3, 4b.5, 8, 9)

 

Inyik/ Nyagasani, girira ikuzo ry’izina ryawe maze untabare.

 

Mana, abanyamahanga barakurengereye,

bahumanije Ingoro yawe ntagatifu,

Yeruzalemu bayihinduye amatongo.

 

Imirambo y’abagaragu bawe,

bayigaburiye ibisiga byo mu kirere ;

imibiri y’abayoboke bawe,

bayigaburira inyamaswa zo ku gasozi.

 

Amaraso yabo bayamennye nk’umuvu w’amazi,

mu mpamde zose za Yeruzalemu,

kandi nta wasigaye ngo abahambe.

 

Twahindutse insuzugurwa mu badukikije ;

mbese Uhoraho, uzarakara na ryari ?

Ishyari ryawe se rizakomeza rigurumane nk’umuriro ?

 

Ntuduhore ibicumuro by‘abasekuruza bacu,

udusanganize bwangu impuhwe zawe,

kuko tugeze ahaga !

 

Dutabare, Mana y’agakiza kacu,

ugiriye ikuzo ry’izina ryawe ;

turokore utubabarire ibyaha byacu,

ugiriye izina ryawe.

 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Zab 95 (94), 8)

 

Alleluya Alleluya.

Uyu munsi ntitunangire umutima wacu,

ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka  (Lk 10, 13-16)

Igihe Yezu yabwiraga abigishwa mirongo irindwi na babiri, yaravuze ati 13« Iyimbire Korazini ! Iyimbire Betsayida ! Kuko ibitangaza byabakorewemo iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, kuva kera baba barisubiyeho bakambara ibigunira, bakisiga ivu. 14Nyamara ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni. 15Naho wowe Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu ? Uzarohwa mu kuzimu! 16Ubumva ni jye aba yumva ; ubahinyura ni jye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’Uwantumye.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »