sam.

24

sept.

2011

Amasomo ku wa Gatandatu XXVI, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Baruki   (Bar 4, 5-12.27-29)

5Ikomezemo ubutwari, muryango wanjye, wowe Israheli ikesha kutibagirana ! 6Mwagurishijwe mu mahanga atari ukugira ngo murimbuke, kuba mwararakaje Imana byatumye mugabizwa abanzi banyu. 7Ni koko mwarakaje Uwabaremye, mutura ibitambo Sekibi n’abayo, aho kubitura Imana. 8Mwibagiwe Imana ihoraho yabagaburiye, mutera agahinda Yeruzalemu yabareze. 9Yabonye uburakari bw’Imana bubagwiririye iravuga iti « Baturanyi ba Siyoni nimwumve, Imana yanteye agahinda kenshi. 10Nabonye abahungu banjye n’abakobwa banjye bajyanwa bunyago, babitejwe n’Uhoraho. 11Nari narabareze mu byishimo, ariko narabaretse baragenda, nsigarana agahinda n’umubabaro. 12Ntihagire n’umwe unyishimaho, jye w’umupfakazi watereranywe na benshi ; ndi mu bwigunge kubera ibicumuro by’abana banjye kuko birengagije amategeko y’Imana. 27Nimukomere bana banjye, kandi mutakambire Imana, kuko Uwabateje ayo makuba azashyira akabibuka. 28Nk’uko kera mutashidikanyije kwitarura Imana, ubu nimube ari ko muharanira kuyigarukira, ndetse mubikorane umwete, uruse incuro cumi ubute bwanyu bwa mbere. 29Koko rero, Uwabateje ibi byago ni na we uzabakiza, anabazanire ibyishimo bizahoraho.»

 

ZABURI (Zab 69 (68), 33-34, 36.37b)

 

Inyik/ Uhoraho yumva abatishoboye.

 

Abiyoroshya nibabibona bazishima bati

« Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira !»

Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,

ntatererane abe bari ku ngoyi.

 

Kuko Imana izarokora Siyoni,

ikazasana imigi ya Yuda,

bakahasubirana, bakahatunga ;

maze abakunda izina ryayo bakahatunga.

 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 11, 25)

 

Alleluya Alleluya.

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

kuko wahishuriye abaciye bugufi, amabanga y’Ingoma yawe.

Alleluya.

 

 

IVANJILI


+ Luka  (Lk 10, 17-24)

Muri icyo gihe, 17abigishwa uko ari mirongo irindwi na babiri bagaruka bishimye cyane, bavuga bati «Mwigisha, na roho mbi ziratwumvira kubera izina ryawe. » 18Arababwira ati « Koko nabonaga Sekibi ahanuka ku ijuru nk’umurabyo. 19Dore mbahaye ububasha bwo kuribata inzoka na za manyenga, n’ubwo gutsinda umwanzi wese kandi nta kizashobora kubahuganya. 20Nyamara ntimwishimire ko roho mbi zibumvira, ahubwo nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru. » 21Ako kanya Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu, maze aravuga ati « Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko Dawe, ni ko wabyishakiye. 22Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana uwo ari we , keretse Data, nta n’uzi Data uwo ari we keretse Mwana, n’uwo Mwana ashatse kubihishurira.» 23Hanyuma ahindukirira abigishwa be, ababwirira ukwabo ati « Hahirwa amaso abona ibyo muruzi ! 24Ndababwira ukuri : abahanuzi benshi n’abami benshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva. »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »