Amasomo ku wa 29 Nzeri: ABATAGATIFU MIKAYELI, GABRIYELI NA RAFAYELI

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 12, 7-12a)

Mu ijuru intambara irarota : Mikayeli n’abamalayika be barwana na cya Kiyoka ; na cyo kirabarwanya hamwe n’abamalayika bacyo, 8ariko ntibabasha gutsinda, kandi ntibongera ukundi kugira umwanya wabo mu ijuru. 9Cya Kiyoka nyamunini kirahananturwa : ya Nzoka ya kera na kare, ari yo bita « Sekibi na Sekinyoma », wa wundi uyobya isi yose. Nuko gihananturirwa ku isi hamwe n’abamalayika bacyo. 10Hanyuma numva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru riti « Ngiki igihe cy’ubucunguzi kirageze, igihe cy’ububasha n’ubwami by’Imana yacu, n’ubutegetsi bwa Kristu wayo : kuko Kareganyi wahoraga arega abavandimwe bacu ku Mana yacu amanywa n’ijoro, ahanantuwe. 11Nyamara bo bamutsindishije amaraso ya Ntama n’ijambo babereye abahamya. Bemeye guhara amagara yabo kugeza ku rupfu. 12aKubera iyo mpamvu, ijuru niryishime, namwe abarituye munezerwe !»

 

ZABURI  (Zab 138 (137), 1-2a, 2bc-3, 4-5)

 

Inyik/ Uhoraho, nzakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose.

 

Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,

ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose.

Mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu.

 

Ndogeza izina ryawe kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,

kuko warangije amasezerano yawe,

bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.

Umunsi nagutakiye waranyumvise,

maze urampumuriza, unyongerera imbaraga.

 

Uhoraho, abami bo ku isi bose bazagusingiza,

kuko bumvise amasezerano wivugiye.

Bazarata inzira z’Uhoraho,

bavuga bati « Koko ikuzo ry’Uhoraho ntirigira urugero.»

 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Dan 3, 58)

 

AIIeluya AIIeluya.

Bamalayika ba Nyagasani mwese, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani  (Yh 1, 47-51)

Muri icyo gihe, 47Yezu abonye Natanayeli aje amugana, aravuga ati « Dore Umuyisraheli w’ukuri utarangwaho uburyarya.» 48Natanayeli aramubwira ati « Unzi ute ? » Yezu aramusubiza ati « Filipo ataraguhamagara, uri mu nsi y’igiti cy’umutini, nakubonaga. » 49Natanayeli aramusubiza ati « Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli. » 50Yezu aramubwira ati « Wemejwe n’uko nkubwiye ngo nakubonye uri mu nsi y’umutini; uzabona ibitambutse ibyo ngibyo. » 51Arongera aramubwira ati « Ndakubwira ukuri koko : muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu. »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »