sam.

24

sept.

2011

Amasomo ku Cyumweru cya XXVI Gisanzwe A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 18, 25-28)

Uhoraho, Umushoborabyose aravuga ati «Sinifuza urupfu rw’umunyabyaha.» 25Nyamara muravuga muti «Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye.» Tega amatwi rero muryango wa Israheli : mbese koko imigenzereze yanjye yaba ari yo idatunganye ? Cyangwa se imigenzereze yanyu ni yo idatunganye ? 26Niba uwari intungane aramutse aretse ubutungane bwe agacumura maze agapfa, azaba azize ibyaha yakoze. 27Ariko niba umunyabyaha yanze ibyaha yakoraga, kugira ngo akore ibitunganye kandi akurikize ubutabera, aba arengeye ubugingo bwe. 28Niba yanze ibicumuro bye byose nta bwo azapfa, ahubwo azabaho.

 

ZABURI (Zab 25 (24), 4-5b, 6-7b, 8-9)

 

Inyik/ Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo byawe.

 

Uhoraho, menyesha inzira zawe,

untoze kugenda mu tuyira twawe.

Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,

kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.

 

Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo,

wagaragaje kuva kera na kare.

Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,

ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe.

 

Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,

ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.

Abiyoroshya abaganisha ku butungane,

abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi (Fil 2, 1-11)

Bavandimwe, 1niba rero inkunga yanyu iri muri Kristu, niba koko mutera imbere mu rukundo, niba koko muhuriye kuri Roho Mutagatifu, niba kandi mufite umutima w’impuhwe, 2ngaho nimunsenderezemo ibyishimo mutekereza kimwe, muhuje urukundo, muhuje n’umutima, murangamiye bimwe. 3Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta. 4Mwoye guharanira ibyanyu gusa, ahubwo mwite no ku by’abandi.

5Nimugire mu mitima yanyu amatwara ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe : 6N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. 7Ahubwo yihinduye ubusabusa yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu 8yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. 9Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose, 10kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, 11kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 95 (94), 8)

 

Alleluya Alleluya.

Uyu munsi ntimugundirize umutima wanyu,

ahubwo mutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 21, 28-32)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango ati 28«Ngaho nimumbwire uko mubyumva. Umugabo yari afite abahungu babiri. Asanga uwa mbere aramubwira ati ‘Mwana wanjye, uyu munsi jya gukora mu mizabibu.’ 29Undi aramusubiza ati ‘Ndanze!’ ariko yisubiraho ajyayo. 30Se abwira uwa kabiri kwa kundi ; undi arasubiza ati ‘Yego, Mubyeyi’, nyamara ntiyajyayo. 31Ni uwuhe muri abo bombi wakoze icyo se yashatse ?» Bati «Ni uwa mbere.» Nuko Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri : abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu Ngoma y’Imana. 32Kuko Yohani yaje abayobora inzira y’ubutungane maze ntimwamwemera ; abasoresha bo n’abakobwa b’ibyomanzi baramwemera. Naho mwebwe mubonye urwo rugero, ntimwarushya mwisubiraho ngo mwemere.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »