sam.

10

sept.

2011

Amasomo ku wa Gatatu XXIV, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote  (1 Tim 3, 14-16)

Nkoramutima yanjye, 14ibyo mbikwandikiye nizera ko nzaza vuba nkagusanga. 15Nyamara ariko ndamutse ntinze, ni ngombwa ko umenya uko wifata mu nzu y’Imana: ndashaka kuvuga Kiliziya y’Imana nzima, yo nkingi ishyigikiye ukuri. 16Rwose nta watinya kubivuga, iyobera ry’ubusabaniramana rirakorneye : Kristu yigaragarije muri kameremuntu, aba intungane ku bwa Roho, arangamirwa n’abamalayika, yamamazwa mu banyamahanga, yemerwa ku isi hose, ajyanwa mu ikuzo.

 

ZABURI   (Zab 111 (110), 1-2, 3-4, 5-6)

 

Inyik/  Uhoraho, ibyo wakoze biratangaje !

 

Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,

mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.

Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,

ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.

 

Ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasumbwa,

kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka.

Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye,

Uhoraho ni umunyaneza n’umunyampuhwe.

 

Abamwubaha abaha ibibatunga,

akibuka iteka Isezerano rye.

Umuryango we yaweretse ibikorwa bye bihambaye,

igihe awugabiye ayandi mahanga ho umunani.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Yh 6,63.68)

 

Alleluya Alleluya.

Amagambo yawe Nyagasani,

aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

Ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 7, 31-35)

Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati 31« Mbese abantu b’iki gihe nabagereranya na nde ? Bameze nka nde ? Bameze nk’abana bicaye ku kibuga, 32bamwe babwira abandi bati ‘Twavugije umwirongi maze ntimwabyina ! Duteye indirimbo z’amaganya ntimwarira !’ 33Koko rero Yohani Batisita yaje atarya umugati, kandi atanywa divayi, muravuga muti ‘Yahanzweho !’ 34Naho Umwana w’umuntu aza arya kandi anywa, muravuga muti ‘Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha !’ 35Nyamara ubuhanga bugaragazwa n’ibikorwa byabwo. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »