ven.

02

sept.

2011

Amasomo ku wa Gatanu XXIII, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo lntumwa yandikiye  Timote   (1 Tim 1, 1-2.12-14)

1Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu uko Imana Umukiza wacu, na Kristu Yezu amizero yacu babishatse, 2kuri Timote, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu kwemera : nkwifurije ineza, impuhwe n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umwami wacu. 12Ndashimira cyane Kristu Yezu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiye kwizerwa maze akantorera kumukorera, 13jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana, ngatoteza abayo, nkaba umunyarugomo. Ariko nagiriwe imbabazi kuko ibyo nakoraga nabiterwaga n’ubujiji, ntaragira ukwemera. 14None ingabire y’Umwami wacu yambayemo igisagirane, nsenderezwa ukwemera n’urukundo ruri muri Kristu Yezu.

 

ZABURI  (Zab 16 (15), 1-2a.5, 7-8, 2b-11)

 

Inyik/ Uhoraho, ni wowe munani wanjye n’umugabane wanjye !

 

Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.

Uhoraho ndamubwiye nti « Ni wowe Mutegetsi wanjye,

Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,

uko nzamera ni wowe ukuzi. »

 

Ndashimira Uhoraho ungira inama,

ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.

Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,

ubwo andi iruhande sinteze guhungabana.

 

Nta mahirwe yandi nagira atari wowe,

uzamenyesha inzira y’ubugingo ;

hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,

iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Yh 17,17)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani, ijambo ryawe ni ukuri,

dutagatifunze muri uko kuri.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka    (Lk 6, 39-42)

Muri icyo gihe, 39Yezu acira abigishwa be umugani ati «Harya impumyi ishobora ite kurandata indi mpumyi ? Aho zombi ntizagwa mu mwobo ? 40Nta mwigishwa usumba umwigisha we ; ahubwo umwigishwa wese ushyitse azamera nk’umwigisha we. 41Witegerereza iki akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe, kandi umugogo uri mu jisho ryawe ukawirengagiza ? 42Washobora ute kubwira uwo muva inda imwe uti ‘Muvandimwe, reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’, kandi ubwawe utareba umugogo uri mu jisho ryawe! Wa ndyarya we, banza ukure umugogo mu jisho ryawe, hanyuma uzabone neza, ushobore gutokora akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »