Inyigisho Umwami Ludoviko wa IX yahaye umuhungu we Filipo

Basomyi bacu, ubushize twizihiza umunsi mukuru w’Abalayiki, tariki 03/07/2011, twavuze muri rusange ku butumwa bw’umulayiki. Iyi nyigisho ni umurage umwami wabaye umulayiki mwiza aha umuhungu we. Ni itubere urumuri  twe abifuza guteza imbere igihugu n’ubukristu bwacu, bityo imirimo dukora ibe icyambu kitugeza mu ijuru iruhande rwa Yezu Kristu, Bikira Mariya n’Abatagatifu bose. Iyi nyigisho kandi tuyituye urubyiruko ruvuye mu Munsi Mpuzamahanga w’urubyiruko ku isi (Journée Mondiale des Jeunes) i Madrid muri Espagne ndetse n’urubyiruko ruri mu Mashuri  Makuru n’Ayisumbuye.


Mutagatifu Ludoviko wa IX ni muntu ki?

Ludoviko wa IX ni umwami w’u Bufaransa wabayeho mu 1214 kugeza mu 1270, akaba n’umulayiki wacengewe n’Ivanjili. Yarangwaga n’impuhwe, akaba umubyeyi udahuga wareze abana be 11 mu bukristu nyabwo. Yabaye umuyobozi w’igihugu wita ku butabera n’amahoro. Ukwemera (la foi) kwe kwamushoboje kwicisha bugufi, kurangwa n’isengesho no gufasha abakene.Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu, yibukwa tariki 25/08/2011. 

 

Dore rero ubutumwa yandikiye umuhungu we Filipo


“Mwana wanjye nkunda, mbere na mbere jya ukunda Imana n’umutima wawe wose, n’ubushobozi bwawe bwose kuko Muntu adakoze ibyo ntacyo yaba ari cyo.


Jya wirinda ikintu cyose cyarakaza Imana kiguturutseho, ku buryo bw’umwihariko jya   ukora uko ushoboye ngo udakora icyaha kijyana ku rupfu ku mpamvu y’amanjwe, kandi mbere yo gukora icyaha kijyana ku rupfu ubizi, jya umenya ko byaba byiza ubabajwe kugeza aho ucibwa amaguru n’amaboko cyangwa ugatakaza ubuzima bwawe wishwe urw’agashinyaguro aho kugikora.


Niba Umwami wacu Yezu Kristu yemeye ko utotezwa, urwara cyangwa ubabazwa ku buryo ubwo ari bwo bwose, jya ubyakirana umutima utuje, ubimushimire kandi ubifate nk’aho yabikoreye kugira ngo bikugirire akamaro. Jya ubifata kandi nk’aho ari byo bigukwiye kuko wenda byaba bitewe n’urukundo ruke wamukunze cyangwa bitewe n’uko wamukoreye byinshi binyuranyije n’ugushaka kwe.


 Niba Umwami wacu aguhaye gukira, ubuzima bwiza cyangwa ikindi kintu, jya ushimira mu bwicishe bugufi kandi wirinde ko ubwo bukungu bwagukururira ibyago kubera wirase cyangwa wakoze andi makosa; ni icyaha gikomeye guhemukira Umwami wakugabiye by’ako kageni.


Mwana wanjye nkunda, jya wubaha ubutumwa bwa Kiliziya, igihe kandi uri mu rusengero, jya wirinda guta igihe cyawe uvuga amagambo adafashije. Jya uvuga amasengesho utuje, watuye cyangwa bucece; ku buryo bw’umwihariko jya utuza kandi uhuguke mu Gitambo cy’Ukarisitiya, ndetse na mbere gato yo gutangira Missa.


 Mwana wanjye nkunda, jya ugirira impuhwe abakene n’abandi bose bababaye haba ku mubiri no ku mutima; uko ushoboye jya ubafasha.


Jya ukora uko ushoboye kose ngo Nyagasani Yezu Kristu azaguhe icyubahiro cyo kuyobora umuryango we, agusige amavuta yasizwe abami b’u Bufaransa.


Mwana wanjye nkunda, bibaye ko uba umwami, uzagire imico y’umuyobozi nyawe; jya uba umunyakuri, uko byagenda kose jya wizirika ku kuri. Ni biba ko haba urubanza hagati y’umukene n’umukire, mu gihe utari wamenya ukuri, jya ujya ku ruhande rw’umukene, n’umenya ukuri uce urubanza utabogamye.


Mu gihugu cyawe, jya urwana ku burenganzira bwa buri wese, cyane cyane Abashumba ba Kiliziya. Ntihazagire ubarenganya, ntihazagire ubasagarira cyangwa ngo anyage umutungo wa Kiliziya.

Jya witangira kandi ukunde Kiliziya Gatolika ya Roma, Umushumba wayo Papa, umwubahe nk’uko wubaha so.


Uzakore uko ushoboye ngo ibyaha bicike mu gihugu cyawe, urwanye kandi uce ubuhemu, abarwanya Imana, abahakana icyubahiro tugomba Bikira Mariya n’Abatagatifu. Uzarwanye mu gihugu ubusambanyi, irari iryo ari ryo ryose, imikino y’ubufindo n’ikindi cyaha icyo ari cyo cyose. Uzarwanye ibi byose mu bushishozi kandi ukoresheje uburyo bunoze.


 Mwana wanjye nkunda, nguhaye umugisha wa kibyeyi kandi ngusabiye kuri Nyagasani Umwami wacu Yezu Kristu, agiriye impuhwe ze, amasengesho y’umubyeyi we Bikira Mariya, Abamalayika, Abatagatifu n’Abatagatifukazi bose, ngo akurinde kandi agufashe kudakora ibinyuranyije n’ugushaka kwe bityo azayobokwe kandi yubahwe kubera wowe; ahe wowe na njye, agiriye ubuntu bwe, ngo nyuma y’ubu buzima buhita, tuzashobore kumusanga mu buzima bw’iteka, tumubone, tumukunde kandi tumusingize ubuzira herezo.

Amen”.


Byavuye mu gitabo « La liturgie des Heures », tome 3, pp 1263-1265.

Byahinduwe mu Kinyarwanda na Padiri Valens NSABAMUNGU, PARUWASI NYAGAHANGA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »