Amasomo ku wa 27 Kanama: MUTAGATIFU MONIKA

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya Mwene Siraki    (Sir 26, 1-4. 13-16)

1Hahirwa umugabo ubana n’umugore w’umutima, iminsi yari kuzamara izikuba kabiri. 2Umugore w’umunyamwete ashimisha umugabo we, imyaka y’ubuzima bwe yose azayirangiza mu mahoro. 3Umugore w’umutima ni umugabane utagereranywa, maze ukagabirwa utinya Uhoraho. 4Baba bakize cyangwa bakennye, umutima wabo uhora ukeye, maze igihe cyose uruhanga rwabo rugahora rwishimye.


13Ineza y’umugore inyura umugabo we, n’ubushishozi bwe bukamwongerera imbaraga. 14Umugore utuza aba ari ingabire y’Uhoraho, kandi uwarezwe neza nta we wamugereranya. 15Umugore utiyandarika arangwa n’ineza ihebuje, kandi nta munzani wapimirwaho umutima utararikira. 16Nk’uko izuba rirasira ku misozi y’Uhoraho, ni na ko uburanga bw’umugore butaka inzu iteguye neza.

 

ZABURI   (Zab 131 (130), 1, 2, 3)

 

Inyik/  Nyagasani, tuza umutima wanjye iruhande rwawe mu mahoro.

 

Uhoraho, umutima wanjye nta cyo wakwiratana,

n’amaso yanjye nta cyo arangamiye ;

nta bwo ndarikiye ubukuru,

cyangwa ibintu by’agatangaza bindenze.

 

Ahubwo umutima wanjye uratuje kandi uriyoroheje,

nk’umwana w’igitambambuga mu gituza cya nyina.

 

Israheli, wiringire Uhoraho,

kuva ubu n’iteka ryose!

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe :

yagiriye impuhwe umubyeyi wariraga,

amusubiza umwana we.

Alleluya.


IVANJILI


+ Luka    (Lk 7, 11-17)

Muri icyo gihe, 11Yezu ajya mu mugi witwa Nayini. Abigishwa be n’abandi benshi baramukurikira. 12Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi; kandi abantu, benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje. 13Nyagasani  amubonye amugirira impuhwe ; aramubwira ati « Wirira. » 14Nuko yegera ikiriba agikoraho, abari bagihetse barahagarara. Aravuga ati « Wa musore we, ndabigutegetse haguruka !» 15Nuko uwari wapfuye areguka aricara, atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina. 16Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati «Umuhanuzi ukomeye yadururutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo. » 17Iyo nkuru isakara muri Yudeya yose, no mu gihugu cyose kiyikikije.  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »