Amasomo ku wa Kane XXII, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi   (Kol 1, 9-14)

Bavandimwe, 9kuva aho twumviye iby’imibereho yanyu muri Kristu, ntiduhwema kwambaza tubasabira ku Mana, kugira  ngo mugire ubumenyi bushyitse bw’icyo ishaka, muhore murangwa n’umutima wuzuye ubuhanga n’ubushishozi ku bwa Roho Mutagatifu. 10Nguko uko muzizihiza Nyagasani mu mibereho yanyu imunyuze muri byose, munakore ibyiza byinshi kandi mugende murushaho kumenya Imana. 11Bityo muzakomezwa n’imbaraga zayo zitagereranywa, mubashe kuba indacogora no kwihangana muri byose. 12Nimunezerwe kandi mushimire Imana Data, watumye mugira umugabane ku murage w’abatagatifujwe bari mu mucyo. 13Koko rero yatugobotoye ku ngoyi y’umwijima, atujyana mu Ngoma y’Umwana we akunda byimazeyo, 14ari na We dukesha gucungurwa no kubabarirwa ibyaha.

 

ZABURI    (Zab 98 (97), 2-3ab, 3cd-4, 5-6)

 

Inyik/ Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe.

 

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

 

Imipaka yose y’isi,

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimuvuze impundu kandi muririmbe.

 

Nimucurangire Uhoraho ku nanga,

ku nanga no mu majwi y’indirimbo; 

mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda,

nimusingize Umwami, Uhoraho.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (Mt 4, 19)

 

Alleluya Alleluya.

Ijwi ry’Imana riraduhamagara riti

« Nimuze munkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.»

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka   (Lk 5, 1-11)

1Umunsi umwe, abantu benshi bamuniganagaho bashaka kumva ijambo ry’Imana ; naho we akaba ahagaze ku nkombe y’ikiyaga cya Genezareti. 2Nuko abona amato abiri ku nkombe y’ikiyaga ; abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura zabo. 3Ajya mu bwato bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsura gato. Nuko aricara, maze yigisha abantu ari mu bwato. 4Amaze kwigisha abwira Simoni ati « Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu murobe. » 5Simoni aramusubiza ati «Mwigisha, twagotse ijoro ryose ntitwagira icyo dufata, ariko ubwo ubivuze ngiye kuroha inshundura. » 6Baraziroha maze bafata amafi menshi cyane, inshundura zabo zenda gucika. 7Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo babafashe. Baraza buzuza amato yombi, bigeza aho yenda kurohama. 8Simoni Petero abibonye, apfukama imbere ya Yezu avuga ati « Igirayo Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha!» 9Koko ubwoba bwari bwamutashye we na bagenzi be, babonye ayo mafi yose bari bamaze kuroba. 10Barimo Yakobo na Yohani bene Zebedeyi, bagenzi ba Simoni. Nuko Yezu abwira Simoni ati « Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.» 11Nuko bagarura amato yabo ku nkombe, basiga aho byose baramukurikira. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »