Amasomo ku wa Gatatu XXII, A

ISOMO RYA MBERE


Intangiriro y’ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi   (Kol 1, 1-8)

1Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote, 2ku batagatifujwe b’i Kolosi, kuri mwebwe bavandimwe b’indahemuka muri Kristu : tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu. 3Turashimira Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kandi tukanabasabira ubudahwema, 4kuva aho twumviye ukwemera  mufitiye Yezu Kristu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose, 5mubitewe no kwizera ibyiza bibagenewe mu ijuru. Ayo mizero mwayamenyeshejwe n’ijambo ry’ukuri, ari yo Nkuru Nziza yageze iwanyu. 6Nk’uko irumbuka kandi igakwira ku isi yose, no muri mwe ni ko bimeze, kuva aho mwumviye kandi mukamenya  by’ukuri ingabire y’Imana. 7Mugenzi wacu Epafurasi dufatanyije umurimo, ni we wayibigishije. 8Uwo mugaragu w’indahemuka wa Yezu Kristu ubakorera mu kigwi cyacu, yanatumenyesheje urukundo mwasenderejwe na Roho Mutagatifu.

 

ZABURI   (Zab 52 (51), 10, 11)

 

Inyik/ Nyagasani, mpora nizigiye ubuntu bwawe.

 

Naho jyewe, ak’umuzeti watohagiriye mu Ngoro y’Imana,

mpora nizigiye ubuntu bwayo !

 

Iteka ryose nzahora ngushimira ibyo wakoze !

Niringiye izina ryawe kuko ryuje ineza,

nzaryamamariza imbere y’abayoboke bawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Lk 4, 18 ; 1, 68)

 

Alleluya Alleluya.

Inkuru Nziza yageze ku bakene:

Nyagasani yasuye umuryango we.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka   (Lk 4, 38-44)

Muri icyo gihe, 38Yezu ava mu isengero ajya mu rugo rwa Simoni. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari yahinduwe ahinda umuriro mwinshi, baramumwingira ngo arebe uko amugira. 39Amwunama hejuru, ategeka umuriro kumuvamo maze koko urazima. Ako kanya arabyuka, arabazimanira. 40Izuba rimaze kurenga, abari bafite abarwayi bafashwe n’indwara z’amoko yose barabamuzanira; we abaramburiraho ibiganza, arabakiza. 41Roho mbi na zo zavaga mu bantu benshi zisakabaka ziti « Uri Umwana w’Imana ! » Nyamara akazicyaha, azibuza kuvuga kuko zari zizi ko ari we Kristu. 42Ngo bucye, arasohoka ajya ahantu hiherereye. Abantu baramushaka, baramwinginga ngo yoye kubasiga. 43Ariko arababwira ati « No mu yindi migi ngomba kuhamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana, kuko ari cyo natumwe.» 44Nuko ajya kwigisha mu masengero yo muri Yudeya. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »