ven.

26

août

2011

Amasomo ku wa Gatanu XXII, A

ISOMO RYA MBERE 


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi   (Kol 1, 15-20)

Bavandimwe, 15Kristu ni We shusho ry’Imana itagaragara, Umuvukambere mu byitwa ikiremwa cyose, 16kuko byose byaremewe muri We, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi. Ibigaragara n’ibitagaragara, Ibinyabubasha n’Inganji, Ibikomangoma n’Ibihangange : byose byaremwe na We kandi ni We byaremewe ; 17yariho mbere ya byose kandi byose bibeshwaho na We. 18Ni We kandi Mutwe w’umubiri, ari wo Kiliziya, akaba n’Ishingiro n’Umuvukambere mu bapfuye, kugira ngo ahorane muri byose umwanya w’ibanze ; 19kuko Imana yizihijwe no kumusenderezamo ibyiza byose, 20kandi muri We yiyunga n’ibiriho byose ndetse ari We ibigirira, ari ibiri ku isi, ari n’ibiri mu ijuru, byose ibisakazaho amahoro aturutse ku maraso ye yameneye ku musaraba.

 

ZABURI  Zab 100 (99), (1-2, 3, 4, 5)

 

Inyik/  Nimusanganize Uhoraho impundu z’ibyishimo.

 

Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose,

nimumugaragire mwishimye,

nimumusanganize impundu z’ibyishimo !

 

Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,

ni we waturemye none turi abe,

turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.

 

Nimutahe amarembo ye mumushimira,

mwinjirane ibisingizo mu ngombe ze,

mumusingize, murate izina rye.

 

Kuko Uhoraho ari umugwaneza,

urukundo rwe ruhoraho iteka,

ubudahemuka bwe bugahoraho uko ibihe bigenda bisimburana.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI    (Hish 19, 7-9)

 

Alleluya Alleluya.

Nitwishime tunezerwe kubera Isezerano rishya:

Hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama !

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka   (Lk 5, 33-39)

Muri icyo gihe, Abafarizayi n’abigishamategeko 33babwiye Yezu bati « Abigishwa ba Yohani basiba kurya kenshi kandi bagasenga, n’ab’Abafarizayi na bo ni uko, naho abawe baririra bakinywera ! » 34Ariko Yezu arabasubiza ati « Mushobora mute kwiriza ubusa abakwe, kandi umukwe akiri kumwe na bo ? 35Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero muri iyo minsi bazasiba kurya. » 36Yungamo abacira uyu mugani ati « Nta we utabura ikiremo ku gishura gishya ngo agitere ku gishura gishaje. Agenje atyo yaba yangije igishura gishya, kandi icyo kiremo kivuyeho nticyaba gikwiranye n’icyo gishura gishaje ! 37Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi nshya yasandaza amasaho divayi ikameneka, kandi amasaho akaba apfuye ubusa. 38Ahubwo igikwiye ni ugushyira divayi nshya mu masaho mashya. 39Kandi nta wanyoye divayi ikuze wifuza kunywa ikiri nshya, kuko aba avuga ati ‘Divayi imaze iminsi ni yo nziza.’» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »