ven.

26

août

2011

Amasomo ku Cyumweru cya XXII Gisanzwe

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya   (Yer 20, 7-9)

7Uhoraho, wantwaye umutima nanjye nemera gutwarwa. Warangwatiriye maze undusha amaboko. Umunsi wose nahindutse urw’amenyo, bose bangize iciro ry’imigani. 8Igihe cyose ngize ngo ndavuze ngomba kurangurura ijwi, nkamagana ububisha n’ubusahuzi. Ijambo ry’Uhoraho ryambereye imparnvu yo gutukwa no kunnyegwa umunsi wose. 9Ubwo nkibwira nti «Sinzongera kumucisha mu ijwi kandi sinzasubira kuvuga mu izina rye», ariko mu mutima wanjye risa n’umuriro utwika uvumbitse mu magufa yanjye ; nkagerageza kwipfukirana ariko simbishobore.

 

ZABURI   (Zab 63 (62) 2, 3-4, 5-6, 8-9)

 

Inyik/ Nyagasani, Mana yanjye,

umutima wanjye ugufitiye inyota.

 

Nyagasani, ni wowe Mana yanjye,

mpora ngushaka uko bukeye !

Umutima wanjye ugufitiye inyota,

n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi,

meze nk’ubutaka bw’agasi bwabuze amazi bukumirana.

 

Naguhanze amaso aho uri mu Ngoro ntagatifu,

mbona ububasha bwawe n’ikuzo ryawe;

ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu,

umunwa wanjye uhora ukwamamaza.

 

Koko nzahora ngusingiza igihe cyose nkiriho,

izina ryawe nditegere amaboko nkwiyambaza.

Nzamera nk’umuntu wahaze ibinure n’imisokoro,

ibitwenge bimpore ku munwa kubera ibyishimo,

maze ndirimbe nezerewe kubera ibisingizo byawe.

 

Kuko utahwemye kuntabara,

nzavugiriza impundu aho nibereye mu gicucu cy’amababa yawe.

Nkwizirikaho n’umutima wanjye wose,

ukuboko kwawe kw’indyo kukandamira.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma   (Rom 12,1-2)

Bavandimwe rero, mbinginze ku bw’impuhwe z’Imana : nimuture imibiri yanyu ibe igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana ; ngiryo iyobokamana ryabava ku mutima. 2Kandi ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Ef 1, 17-18)

 

Alleluya Alleluya.

Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu,

niduhe umutima w’ubwenge n’ubujijuke,

dusobanukirwe n’ukwizera dukesha ubutorwe bwacu.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo  (Mt 16, 21-27)

Muri icyo gihe, Petero yari yabwiye Yezu ati «Uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima.» 21Kuva ubwo Yezu atangira kumenyesha abigishwa be ko agomba kujya i Yeruzalemu kuhababarizwa cyane n’abakuru b’imiryango, n’Abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. 22Petero aramwihugikana, aramutonganya avuga ati « Biragatsindwa, Nyagasani ! Ibyo ntibizakubeho !» 23Ariko we ahindukirana Petero aramubwira ati «Hoshi, mva iruhande Sekibi ! Umbereye umutego kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu.»


24Nuko Yezu abwira abigishwa be ati «Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire! 25Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira azabukiza. 26Umuntu watunga isi yose ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki ? Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe ? 27Kandi Umwana w’umuntu agomba kuzagaruka mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika, maze ubwo akagororera umuntu wese akurikije imigirire ye.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »