lun.

22

août

2011

Amasomo ku wa KU WA 24 KANAMA: MUT. BARTOLOMAYO Intumwa

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa   (Hish 21, 9b-14)

Jyewe Yohani, nabonye umumalayika maze arambwira ati 9b« Ngwino nkwereke umwari, umugeni wa Ntama. » 10Ubwo njyanwa buroho ku musozi munini kandi muremure, maze anyereka Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu yururukaga iva mu ijuru ku Mana. 11Wararabagiranaga, wisesuveho ikuzo ry’Imana Ubwayo, ububengerane bwawo bwari bumeze nk’ibuye ry’agaciro gakomeye, mbese nk’ibuye rya yasipi ibonerana. 12Uwo murwa wari uzengurutswe n’inkike nini kandi ndende, ukagira amarembo cumi n’abiri, kandi kuri ayo marembo hakaba abamalayika cumi na babiri, n’amazina yanditseho : ayo mazina ni ay’imiryango cumi n’ibiri y’Abayisraheli. 13Mu burasirazuba hari amarembo atatu, mu majyaruguru amarembo atatu, mu majyepfo amarembo atatu, no mu burengerazuba amarembo atatu. 14Inkike zikikije uwo murwa zari zubatse ku mfatiro cumi n’ebyiri, zanditseho amazina y’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama.

 

ZABURI   (Zab145 (144), 10-11, 12-13ab, 17-18)

 

Inyik/  Ncuti z’Uhoraho, nimurate ikuzo ry’Ingoma ye.

 

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,

abayoboke bawe bagusingize !

Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,

batangaze ubushobozi bwawe.

 

Bazamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,

n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.

Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,

ubutegetsi bwawe buzaramba,

uko ibisekuruza bigenda bisimburana.

 

Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,

akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.

Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,

hafi y’abarnwiyambaza babikuye ku mutima.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Mana yacu, turagusingiza !

Wowe Intumwa zivuga ibigwi,

turakurata tugira tuti « Koko uri Nyagasani »

Al1eluya.

 

IVANJILI


+ Yohani   (Yh 1, 45-51)

Muri icyo gihe, 45FiIipo na we aza guhura na Natanayeli, aramubwira ati « Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye : ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu.» 46Nuko Natanayeli aramubwira ati « Hari ikintu cyiza cyaturuka i Nazareti ?» Filipo aramusubiza ati « Ngwino wirebere » 47Yezu abonye Natanayeli aje amugana, aravuga ati « Dore Umuyisraheli w’ukuri, utarangwaho uburyarya. » 48Natanayeli aramubwira ati « Unzi ute ? » Yezu aramusubiza ati « Filipo ataraguhamagara, uri mu nsi y’igiti cy’umutini, nakubonaga. » 49Natanayeli aramusubiza ati « Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli.» 50Yezu aramubwira ati « Wemejwe n’uko nkubwiye ngo nakubonye uri mu nsi y’umutini ; uzabona ibitambutse ibyo ngibyo. » 51Arongera aramubwira ati « Ndakubwira ukuri koko : muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »