Amasomo ku wa Kane XXI, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki  (1 Tes 3, 7-13)

7Bavandimwe, ukwemera kwanyu kwatumaze agahinda mu mpagarara no mu magorwa yacu yose. 8Ubu turumva tuguwe neza, ubwo mugikomeye muri Nyagasani. 9Mbese twashimira Imana dute kubera ibyishimo byose mudutera imbere yayo ? 10Ijoro n’amanywa dusaba Imana, tukayinginga dukomeje ngo iduhe kongera kubonana, maze tubongerere ibyo mukibuze mu kwemera kwanyu. 11Imana Data ubwayo hamwe n’Umwami wacu Yezu, nibadutegurire urugendo ruzatugeza iwanyu. 12Namwe kandi, Nyagasani arabongeremo kandi yuzuze urukundo mufitanye, n’urwo mufitiye abantu bose nk’uko natwe tubakunda. 13Nyagasani nakomeze imitima yanyu, igume mu butungane budahinyuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu, kugeza igihe Umwami wacu Yezu azaza ashagawe n’abatagatifu be bose.

 

ZABURI   (Zab 90 (89), 3-4,12-13,14.17)

 

Inyik/ Nyagasani, utugwirize ineza yawe kugira ngo duhimbarwe.

 

Abantu ubasubiza mu mukungugu,

Kuko wavuze « Bene muntu, nimusubire iyo mwavuye !» 

Mu maso yawe imyaka igihumbi ni nk’umunsi w’ejo wahise,

ni nk’isaha imwe y’ijoro.

 

Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze,

bityo tuzagire umutima ushishoza.

Uhoraho, tugarukire ! Uzaturakarira na ryari ?

Babarira abagaragu bawe.

 

Utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo,

kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu.

Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe,

ukomeze imirimo y’amaboko yacu,

kandi uyihe kugira akamaro karambye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Mt 24, 42.44)

 

Alleluya Alleluya.

Murabe maso kandi muhore mwiteguye ;

kuko mutazi umunsi Umwana w’umuntu azaziraho.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo   (Mt 24, 42-51)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye agira ati 42« Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho, 43Murabizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe cy’ijoro umujura azaziraho, yabaye maso maze ntareke bamupfumurira inzu. 44Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka. 45Mubirebye, ni nde mugaragu w’indahemuka kandi uzi ubwenge, atari uwo shebuja yemeye gushinga abo mu rugo rwe, kugira ngo ajye abaha igaburo ryabo ku gihe gikwiye ? 46Hahirwa uwo mugaragu, shebuja azagaruka agasanga agenza atyo ! 47Ndababwira ukuri: azamushinga ibyo atunze byose. 48Naho niba ari umugaragu mubi wibwira ati ‘Databuja aratinze’, 49maze agatangira gukubita bagenzi be, akarya, akanywa hamwe n’abasinzi, 50shebuja azaza umunsi atamwitezeho no ku isaha atazi, 51amwirukane, amuherereze mu gice cy’indyarya : aho azaririra kandi agahekenya amenyo.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »